Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe: Abagize komite zo kwicungira umutekano barasabwa gutangira amakuru kugihe

Kuri uyu wa mbere ya 9 Werurwe 2015, mu mirenge ya Mahama na Nyamugari yo mu karere ka Kirehe hatanzwe  amahugurwa y’umunsi umwe yari agenewe abagize za komite zo kwicungira umutekano (CPCs).

Abahuguwe bose hamwe akaba ari 250 bakaba bahawe amasomo y’ibanze ku kamaro k’urwego rwa Community Policing aho  bakanguriwe kuba inyangamugayo, bibutswa inshingano zabo, zirimo gutangira amakuru ku gihe aho abaturage bafatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha .

Bakanguriwe kandi kurwanya ibiyobyabwenge, bigishwa uko bashaka amakuru n’uburyo bayatanga kandi bakayatangira igihe.

DCLO AIP Gahigi Harerimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya polisi n’abaturage mu karere ka Kirehe yasabye abitabitriye amahugurwa gukaza amarondo kandi bagatanga serivise nziza aho bakorera mu mirenge, ndetse no  kumenya ahantu hose hakorerwa ibyaha, hagamijwe kubikumira no kubirwanya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mahama Felix Iragaba yasabye abagize komite zo kwicungira umutekano (CPCs) ko iki ari ikimenyetso cy’ubufatanye n’imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu kubungabunga umutekano.

Yasabye abagize komite zo kwicungira umutekano (CPC’s) gufata iya mbere mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko kandi bagakaza amarondo mu midugudu, kuko hatariho umutekano nta terambere ryabaho.

Asoza abasaba gukomeza gukorana neza n’inzego z’umutekano barushaho gutangira amakuru ku gihe.