Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe: Abagize komite za CPCs n’irondo ry’umwuga bahuguriwe ku bumbatira umutekano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe  tariki 04 Gashyantare, yahuguye abafatanyabikorwa   bayo mu gukumira no kurwanya ibyaha(CPCs) ndetse n’abakora irondo ry’umwuga bo mu karere ka Kirehe mu murenge wa Mushikiri.

Abahuguwe bose hamwe bageraga kuri 209, aya mahugurwa y’umunsi umwe yabereye mu kagari ka Gisagara mu murenge wa Mushikiri.akaba yari  agamije gukangurira abafatanyabikorwa ba Polisi mu gukumira  no kurwanya  ibyaha uburyo barushaho kunoza inshingano zabo.

Aya mahugurwa yatanzwe  n’Umupolisi ushizwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Kirehe hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha, Chief Inspector of Police(CIP) Gahigi Harerimana ari kumwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushikiri Gatsinzi Ananias.

CIP Harerimana yabagaragarije ubwoko n’ingaruka z’ibiyobyabwenge;birimo urumogi ndetse n’inzoga zitemewe mu Rwanda, maze abakangurira  kongera imbaraga mu kurwanya itundwa n’ icuruzwa ry’ibiyobyabwenge. 

Yagize ati’’Ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano zigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’ababikoresha zirimo amakimbirane yo mu ngo, ubujura, ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ndetse no kuva mu ishuri ku banyeshuri, Ibi rero mugomba kubirwanya mwivuye inyuma.’’

CIP Gahigi yakomeje akangurira aba bafatanyabikorwa ba Polisi  ko bakwiye gukomeza ubufatanye n’ urubyiruko rw’ abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha bakomeza kurwanya inda ziterwa abana b’abangavu ndetse no kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Mu bindi yababwiye kongeramo imbaraga harimo gukomeza gukangurira abaturage  kuba maso buri wese akaba ijisho rya mugenzi we  kugira ngo bagire uruhare mu gukumira ibyaha.

Yagize ati “Mukwiye kuba urugero rwiza mu baturage muhorana nabo, kuko baba barabatoye bababonamo ubunyangamugayo. Ntimuzatume babatakariza icyizere babagiriye bajya kubatora.”

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’umurenge wa  Mushikiri Gatsinzi Ananias, yashimiye ubufatanye  bwa Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha hagamijwe  kubungabunga umutekano w’abaturage.

Yasabye abitabiriye amahugurwa  kujya basobanurira abaturage ko kunywa ibiyobyabwenge, uretse kuba binyuranyije n’amategeko mu Rwanda, bidindiza iterambere ry’ubinywa n’umuryango we muri rusange, kuko ibyakabaye bimutunze abipfusha ubusa abigura ibintu bitemewe n’amategeko kandi bishyira ubuzima bwe mu kaga.

Abahuguwe bahawe umwanya batanga ibitekerezo, bashimiye Polisi y’u Rwanda kuba ifata umwanya ikabategurira amahugurwa abafasha kwikebuka bagakosora ibitagendaga neza.