Police ikorera mu karere ka Kirehe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Ukuboza, yataye muri yombi uwitwa Pascal Ndayisaba w’imyaka 20 na Damascene Vuguziga ibafatanye urumogi rungana n’ibiro 45.
Aba bagabo akaba barafatiwe mu murenge wa Gatore,akagari ka Cyunuzi ho mukarere ka Kirehe mu masaha ya saa tatu z’ijoro, nyuma yo gufatwa bakaba bagiye mu rugo kwa vuguziga bahasanga igiti cy’urumogi cyari murugo iwe n’urundi rufunze mu masashe. Ubu bombi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe.
Mu gufatwa kwabo , Polisi ikaba yabafashe barwikoreye mu mufuka ,kuberako yari ifite amakuru ko aba bagabo bakora ibikorwa byo gucuruza urumogi kandi bombi bakaba batuye mu murenge wa Gatore.
Uyu Ndayisaba wafashwe arwikoreye akaba ahakana ko ari urwe avugako hari umuntu wari warumutumye utuye I Kigali ngo azamuhe amafaranga.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba Inspector of Police Emmanuel Kayigi akaba akangurira abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bibi by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, no kubinywa kuko bibagiraho ingaruka.
IP Kayigi yasabye abaturage gukomeza kugira ubufatanye na Polisi batangira amakuru ku gihe y’abacuruza ibiyobyabwenge kugirango abo banyabyaha bafatwe.
Aba bagabo ni baramuka bahamwe n’icyaha bazahanisha ingingo ya 594 y’igitabocy’amategeko ahana y’u Rwanda. Ibihano ku muntu ukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo bitemewe n’amategeko akazahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3 kugera kuri 5 n’ihazabu yamafaranga 500,000 kugera kuri 5,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kinyarwanda
English











