Mu nteko rusange y’abaturage b’akagari ka Kagugu mu murenge wa Kinyinya yabereye ku biro by’ako kagari biri ahitwa I Batsinda ku italiki ya 27 Kamena, abaturage bagera kuri 300 bahatuye bashishikarijwe kuba ijisho rya bagenzi babo kandi basabwa kugira uruhare mu kubungabunga umutekano bafite, bafatanya n’inzego ziwushinzwe.
Iyi nama yari iyobowe n’ushinzwe imirimo ya njyanama y’akarere ka Gasabo, Felix Kayihura ari kumwe n’Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Gasabo, Inspector of Police (IP) Theogene Mugabo; ikaba yari igamije kurebera hamwe uko umutekano wifashe muri kariya gace ndetse no gukemura bimwe mu bibazo by’abaturage.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya njyanama ya Gasabo yakanguriye abaturage kwicungira umutekano, barwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura buciye icyuho, kuko muri uyu murenge hagaragara abajura bitwikira ijoro bagatobora amazu bakiba ibikoresho basanzemo.
Yakomeje avuga ariko ko ubu bujura bushobora kwirindwa cyangwa bukagabanuka abantu bose babishyizemo imbaraga, ndetse n’ababukoze bagashobora gufatwa bagahanwa, dore ko abaturage baba babazi neza, kuko akenshi baba ari abaturanyi babo.
Muri iyo nama, IP Mugabo yakanguriye abaturage gutangira ku gihe amakuru y’abajura, abacuruza ndetse n’abakoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bihungabanya umutekano cyane cyane mu gasantere k’ubucuruzi ka Batsinda, abasaba ko buri muntu agomba kurangiza inshingano ze ku rwego rwe, akaba yanasabye abaturage kugaragaza uruhare rwabo mu kwicungira umutekano wabo, barushaho kwitabira amarondo.
Yagize ati:” Batsinda ikomeje kurangwamo abacuruzi b’abanywa ibiyobyabwenge benshi ndetse n’ubujura bw’abatobora amazu y’ubucuruzi bakibamo, dufite amakuru ko bamwe mu babikorwa birirwa banywa ibiyobyabwenge hano, bigomba guhagarara kandi mubigizemo uruhare.”
Yakomeje asaba abaturage bari muri iyi nama cyane abakorera ubucuruzi n’abatuye mu isanteri ya Batsinda, kuba ijisho rya bagenzi babo kandi bagatanga amakuru ku nsoresore zirirwa mu biyobyabwenge bwakwira zigahungabanya umutekano kugirango zifatirwe ingamba mu maguru mashya.
IP Mugabo yashoje asaba ko buri muturage mbere yo kuryama cyangwa kugira aho ajya ku manywa, akwiye kureba neza ko inzugi n’amadirishya bikinze, kandi bakibuka kwatsa amatara yo hanze nijoro ku bayafite kandi bose basabwa kuyashyiraho ndetse bakirinda kuraza ibikoresho byabo bifite agaciro kure y’aho barara.
Nyuma y’inama, umwe mu baturage Munyaneza Martin yavuze ko we na bagenzi be bagiye gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, batangira amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano muri rusange n’I Batsinda by’umwihariko, anavuga ko biyemeje kongera imbaraga mu marondo no gukoresha neza ikaye y’abinjira n’abasohoka mu mudugudu.
Kinyarwanda
English











