Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ishyirahamwe ry’abanyarwandakazi bakora umwuga w’itangazamakuru (ARFEM) tariki ya 26 Ugushyingo, bakanguriye urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge. Ibi biganiro byahurije hamwe urubyiruko 400 rwo mu Mujyi wa Kigali rwibumbiye mu mashyirahamwe atandukanye ndetse n’ababyeyi ba bamwe muri abo bana, bibera mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.
Umuyobozi mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) mu biro bishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge Superintendent (SP) Janvier Ntakirutimana yasabye urubyiruko kureka gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo. Yakomeje asaba urwo rubyiruko kujya babwira inzego z’umutekano abanywa n’abacuruza ibyo biyobyabwenge kugira ngo habeho kurengera ubuzima bw’abanyarwanda n’ubukungu bw’igihugu.
Umuyobozi w’ishami rya community policing rishinzwe ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu gukumira ibyaha Senior Superintendent (SSP) Willy Marcel Higiro we mu ijambo rye, yibanze ku ngaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge zirimo uburwanyi, guta amashuri ku rubyiruko ndetse n’urupfu. Ni muri urwo rwego nawe yasabye urubyiruko by’umwihariko, kubireka kubera ingaruka zitari nziza ibyo biyobyabwenge bigira cyane cyane ku rubyiruko.
Charles Kambanda ni umuyobozi w’ihuriro ry’ababyeyi bafite urubyiruko rurererwa ndetse rwanarerewe mu kigo ngororamuco, kikanigisha uburere mboneragihugu cya Iwawa, yavuze ko ababyeyi bagomba kugira uruhare rukomeye mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Charles Kambanda yakomeje avuga ko ihuriro ayoboye, rigamije mbere na mbere gufasha ababyeyi bagatinyuka bakagana iryo huriro, bagakorana naryo bityo bagaca burundu ibiyobyabwenge kuko nk’uko yakomeje abivuga bazi ububi bwabyo.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abanyarwandakazi bakora umwuga w’itangazamakuru ARFEM, bukaba buvuga ko ibikorwa nk’ibi byo gufatanya na Polisi bahuriza hamwe urubyiruko n’ababyeyi, hagamijwe gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge byanabereye mu turere twa Rwamagana na Gasabo mu mezi make ashize, bikaba biteganyijwe ko bizanakomereza no mu tundi duce tw’igihugu.