Abacuruzi babiri aribo Bimenyimana Célestin, Ntazinda Télesphole na Mbarushimana Jean Claude wari umukozi ushinzwe kurwanya magendu mu karere ka Rubavu, batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda bakekwaho ubucuruzi bwa magendu no gukoresha inyadiko mpimbano, ubwo bashakaga kurigisa imisoro ngo bagurishe toni 270 z’umuceri ku buryo bwa magendu.
Aba bagabo babeshye ko uwo muceri wajyanywe kugurishirizwa muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, nyamara waragurishirijwe mu Rwanda, bikaba bivugwa ko abo bagabo bari banyereje imisoro ihwanye na miliyoni 62 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mukashyaka Drocelle wungirije komiseri w’imisoro mu kigo gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda (Rwanda Revenue Authority) yavuze ko ku itariki ya 27 Ukwakira, kuri gasutamo ya Gatuna haciye imodoka y’umunyapakisitani yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ipakiye umuceri, igeze I Kigali uyu munyapakisitani awugurisha na Bimenyimana.
Mukashyaka yakomeje agira ati:”Nyuma, Bimenyimana yahimbye impapuro zivuga ko yaranguye umuceri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma nawe akawugurisha i Kigali”.
Yakomeje avuga ati:”Umukozi wacu witwa Mbarushimana wari ushinzwe kwemeza niba ibicuruzwa byinjiye mu gihugu, yemeje ko iyo modoka yaje iva muri Congo, ariko iperereza twakoze twifashishije ibyuma byacu by’ikoranabuhanga ryerekanye ko iyo modoka itarenze umupaka w’u Rwanda”.
Mukashyaka yagize ati” Baba aba bacuruzi, yaba uyu mukozi wari ushinzwe kurwanya magendu muri Rubavu, cyangwa se undi wese waba afite uruhare muri iki cyaha azakurikiranwa n’inkiko”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa yihanangirije abishora muri ibi bikorwa bitemewe n’amategeko aho yagize ati:”Tumaze gukora iperereza, twasanze umuceri wagurishijwe muri Kigali tunawusanga mu mangazini yo mu isoko rya Nyarugenge, ndetse dusanga impapuro zakoreshejwe zari impimbano”.
CSP Twahirwa yavuze ko aba bakekwaho icyaha cyo guhunga imisoro no gukoresha impapuro mpimbano bihanwa n’ingingo za 346 na 369 zo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Ingingo ya 369 ivuga ko iyo umusoreshwa wanyereje umusoro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6)
n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje. Iyo umusoreshwa yakoze iryo nyereza abigambiriye, nko gukoresha ibaruramari rikosheje, impapuro z’impimbano cyangwa ikindi gikorwa gisanzwe gihanwa n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje.
Kinyarwanda
English











