Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuva ku wa Kane, tariki 28 Nzeri, hateraniye inama y’iminsi ibiri ihuza abahagarariye komite yashyiriweho kwimakaza uburinganire mu muryango uhuza abayobozi ba Polisi zo mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba (EAPCCO).
Ni inama igamije kwigira hamwe ingamba n’itegeko rigena imikorere y’ihuriro ry’abapolisi b’abagore muri uyu muryango yahuje impuguke mu by'amategeko n’abahagarariye komite yashyiriweho kwimakaza uburinganire zaturutse mu bihugu binyamuryango 14.
Ubwo yatangizaga ibi biganiro, Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, yavuze ko hari ibibazo byinshi bikigaragara bisaba ko hafatwa ingamba zijyanye no kurengera abagore n’abana bigizwemo uruhare n’abapolisikazi bakora kinyamwuga.
ACP Ruyenzi yagize ati: "Abagore ni urufunguzo rw'iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage ni yo mpamvu bakeneye gushyigikirwa no guhabwa imbaraga kugira ngo hakurweho inzitizi zose zibangamira imikorere yabo."
Yakomeje avuga ko komite yashyiriweho kwimakaza uburinganire mu muryango wa EAPCCO hamwe n’itangazo ry’Inama Mpuzamahanga ya Kigali (KICD) biri mu bishobora kuzamura ubushobozi bw’umugore ukora mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko kugira ngo abashe kuba indashyikirwa mu kazi.

ACP Ruyenzi yongeyeho ati: "Itegeko rigena imikorere y’ihuriro ry’abagore mu muryango wa EAPCCO rizafasha ibihugu bigize uyu muryango kugira ingamba zisobanutse na gahunda nziza zigamije kongerera ubushobozi abapolisikazi ku bijyanye no gukora kinyamwuga."
Robert Mabera wari uhagarariye Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu Karere, yavuze ko ihuriro ry'abagore rigamije gushyiraho urubuga rwo guteza imbere ihame ry'uburinganire mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko no guharanira ko abagore bahabwa ubushobozi.
Yagize ati: "Tugomba kumenya ko bitewe n’uko ibihugu byinshi bigize uyu muryango byateye intambwe ishimishije mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse no guha ubushobozi abagore bakora mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko, gushyiraho ihuriro ry’akarere ari intambwe ikomeye yo guhuriza hamwe ibikorwa."
Yongeyeho ko bizatanga umurongo ngenderwaho wubatse neza uzafasha abagore kungurana ubumenyi n’ubunararibonye, gukemura ibibazo bikigaragara, no gufatanyiriza hamwe kuzamura ubushobozi.

Kinyarwanda
English











