Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KIGALI: Urubyiruko rw’abanyeshuri rwasabwe kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa

Mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane mu rubyiruko, Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira, yakomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina  mu bigo by'amashuri byo mu Mujyi wa Kigali.

Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira urubyiruko rwiganjemo urw’abanyeshuri, kugira uruhare rufatika mu gukumira no kurwanya ibyaha binyuze mu kubyirinda no gutanga amakuru ku babyishoramo.

Abanyeshuri barenga 4,300 bo mu bigo bitandukanye aribyo; GS Rwankuba, mu Karere ka Gasabo, GS Karembure mu Karere ka Kicukiro na GS EPA St. Michael mu Karere ka Nyarugenge, byabimburiye ibindi, bahawe ibiganiro hashingwa n’amahuriro y’abanyeshuri arimo ayo kurwanya ibiyobyabwenge (Anti-drugs Clubs) n’ayo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Anti-GBV Clubs).

Superintendent of Police (SP) Viateur Ntiyamira, ushinzwe ibikorwa bihuza Polisi n’abaturage mu mujyi wa Kigali (RCPO) yavuze ko urubyiruko ari rwo ruza ku isonga mu kugaragaraho ingeso yo gukoresha ibiyobyabwenge, ashishikariza abanyeshuri gufata ingamba zo kubigendera kure no kugira uruhare mu kubirwanya.

Yagize ati: “Umubare munini w’abishora mu gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge ni urubyiruko ni nayo mpamvu hagomba no kugaragara uruhare rw’urubyiruko mu kubirwanya no kubihashya, bitangiriye kuri mwebwe abanyeshuri.”

Yakomeje asaba urubyiruko rw’abanyeshuri kwirinda kugendera mu bigare byabashora mu biyobyabwenge kuko byabicira ejo hazaza ntibagere ku nzozi zabo no kwitandukanya n’icyaha icyo ari cyo cyose, bakagira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukumira inda ziterwa abangavu, batanga amakuru ku bacyekwaho ibyo byaha kugira ngo bafatwe bakurikiranwe mu butabera.
 
SP Ntiyamira kandi yabibukije kuzirikana Gahunda ya Gerayo Amahoro mu gihe bakoresha umuhanda, birinda icyateza impanuka cyose nko gukinira mu muhanda cyangwa kwambuka umuhanda bavugira kuri telefone, bakambukira ahabigenewe hari imirongo yera izwi nka 'Zebra crossing', babanje gushishoza iburyo n’ibumoso niba ibinyabiziga byabahaye inzira ngo batambuke.