Umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ku Muhima, akaba akekwaho guha ruswa y’amacupa abiri (2) y’inzoga, rimwe rya Uganda Waragi, n’irindi rya V&A, umupolisi wari wamufashe ari mu makosa yo gupakira akarenza ibyo imodoka yemerewe gutwara.
Nk’uko ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ribitangaza, uyu musore yari asanzwe akorera Kigali- Gatuna, akaba akunda kugaragaraho amakosa yo gupakira akarenza, kuko atari ubwa mbere yari afatiwe muri aya makosa.
Ngo akimara gufatirwa i Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki ya mbere (1) gashyantare, nabwo kubera gupakira akarenza, yabajijwe ibyangombwa by’imodoka n’ibye, avuga ko biri kuri sitasiyo ya Polisi Mulindi mu karere ka Gicumbi, ahubwo yerekana urupapuro bamwandikiye (contravention) ku tariki ya 16 Mutarama .
Uwo mupolisi yamwatse urwo rupapuro(contravention), amusaba kuzana iyo modoka ku ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, aho kuyizana, yahisemo kugenda, agaruka ku ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda kuri uyu wa mbere tariki ya 4 gashyantare, azanywe no gushaka wa mupolisi, anamuzaniye izo nzoga, amusaba ko yamubabarira akamusubizaurwo rupapuro (contravention) , kugirango azabone urwo ajyana ku Mulindi ngo nabo bamuhe uruhushya rwe rwo gutwara ibinyabiziga.
Uwo mupolisi yahise amufata kubera gushaka kumuha ruswa, amushyikiriza sitasiyo ya Polisi ikorera ku Muhima.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Superitendent of Police (SP) JMV Ndushabandi, yagiriye inama abatwara ibinyabiziga gucika ku ngeso mbi yo gushaka guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya, kuko zo zizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko nabo bagomba kubimenya.
Yakomeje avuga ko ruswa ari mbi kandi imunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bwinshi, akaba yasabye buri wese gutanga umusanzu we mu gukumira no kurwanya ruswa ndetse n’ibindi byaha.
Kinyarwanda
English











