Abapolisi 21 bo mu bihugu bigize Umuryango uhuza Ingabo za Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara (Eastern Africa Standby Force - EASF) bahuriye i Kigali mu mahugurwa y'iminsi 3 agamije kubongerera ubushobozi, ubumenyi n’umurongo ngenderwaho kugira ngo abakozi bazoherezwa mu butumwa bwa EASF babe biteguye neza, bafite ubushobozi, ubunyamwuga bukwiye n’imyiteguro ihagije.
Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri, ari kubera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, ku Kacyiru, akaba yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu birimo u Burundi, Kenya, Sudani, Zimbabwe n’u Rwanda.
Ubwo yafunguraga aya muhugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n'Abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishimira ibikorwa bikomeje gukorwa n’Umuryango w’Ingabo za Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara (EASF) ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (African Union), bigamije gukomeza kongerera Akarere ubushobozi bwo kwitegura ibikorwa byo gushyigikira amahoro, no guteza imbere ubushobozi bwa Afurika bwo guhangana mu buryo bunoze n’ibibazo bihungabanya amahoro n’umutekano.
Yagize ati: “Ni inshingano dusangiye kwemeza ko abapolisi twohereza mu butumwa, baba biteguye neza, bafite ubushobozi n’ubunyamwuga bukwiye, kandi biteguye kuzuza inshingano zabo mu buryo bunoze mu bikorwa byo gushyigikira amahoro, bubahiriza indangagaciro n’ibipimo ngenderwaho by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.”

DCG Ujeneza yavuze ko aya mahugurwa ari amahirwe akomeye yo kurushaho gusangira imyumvire, ubumenyi no guhuza uburyo bukoreshwa mu gutegura no kongerera ubushobozi abapolisi bazoherezwa mu bikorwa byo gushyigikira amahoro, ndetse no kunoza imyiteguro yabo. Ibi bikubiyemo kongerera ubushobozi inzego n’abakozi, gusuzuma ubushobozi, kubugenzura no kubwemeza, ndetse no gukora urutonde rw’abapolisi ku giti cyabo n’imitwe ya Polisi biteguye koherezwa.
Yunzemo ati: “Ibikorwa byo gushyigikira amahoro bigomba gukorwa neza kuko bisaba ibirenze kuba hari abakozi cyangwa abapolisi bahari. Bisaba ubushobozi bwagaragajwe neza, bwateguwe, bwakorewe isuzuma, bwagenzuwe kandi bushobora koherezwa aho bukenewe. Urwego rwa Polisi rufite uruhare rukomeye mu bikorwa byo gushyigikira amahoro, cyane cyane mu kurinda abasivili, kubungabunga ituze n’umutekano rusange, no gushyigikira amahoro n’umutekano.”
Yavuze ko Polisi y’u Rwanda ikomeje kwiyemeza kugira uruhare mu bikorwa byo ku rwego rw’akarere no ku rwego rw’umugabane wa Afurika, ndetse no gukomeza guteza imbere ubushobozi bwa Afurika bwo gukumira no gucunga amakimbirane, no guhangana mu buryo bunoze n’ibibazo by’amahoro n’umutekano.

Yasabye abitabiriye aya mahugurwa ko bazaganira mu bwisanzure no mu buryo bufatika kandi bugamije gushakira ibisubizo ibibazo bihari. Ati: “Ibiganiro bikwiye kwibanda ku mbogamizi zigira ingaruka ku gutegura abapolisi bazitabira ibikorwa byo gushyigikira amahoro, ku myiteguro yabo no ku bushobozi bwo koherezwa, ndetse no ku ngamba zifatika zo gukemura izo mbogamizi.”
Umuyobozi w’Urwego rwa Polisi mu Muryango wa EASF, Colonel Mellance Ntakiyiruta, yashimiye u Rwanda uburyo rwabakiriye neza ndetse n’imyiteguro yashyizweho kugira ngo aya amahugurwa azagende neza.

Yavuze ko mu biganiro bya bo muri aya mahugurwa bizibanda ku ngingo z’ingenzi zitandukanye zirimo; inshingano z’ibihugu binyamuryango mu kumenya no gutoranya abapolisi, kubashyiraho, kubategura, gutanga ubushobozi bwabo, kubongerera ubushobozi, kubahugura, kubashyira ku rutonde rw’abiteguye koherezwa mu butumwa, no kugenzura ubushobozi bwabo.
Col. Ntakiyiruta yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ubushake n’ubwitange bushimishije muri uru rwego, kandi ko uru ruzinduko rwo kuza kuhakorera amahugurwa rugamije kurushaho gushyigikira no gukomeza ubwo bushake.
Kinyarwanda
English










