Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali: u Rwanda rwifatanyije n’amahanga kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa

Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Ukuboza, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa. Mu Rwanda mbere y’uko wizihizwa hari hamaze icyumweru urwego rw’Umuvunyi rufatanyije n’izindi nzego zirimo Polisi y’u Rwanda, bafatanya mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya ruswa birimo ibiganiro kuri radio zitandukanye ndetse na televiziyo, kwigisha urubyiruko no guha ibiganiro abaturage batandukanye ku kwirinda ruswa no kuyikumira. Ubundi butumwa bwo kwirinda ruswa bukaba bwaranyujijwe mu mikino cyane cyane umupira w’amaguru wahuje Police FC na Rayon Sport FC tariki ya 8 Ukuboza.

Perezida w’inteko Ishinga amategeko, Umutwe wa Sena Dr Jean Damascène Ntawukuriryayo mu ijambo yavuze mu muhango wo kwizihiza uwo munsi wahariwe kurwanya ruswa, yavuze ko ruswa imunga indangagaciro z’umuco nyarwanda. Ibi ni nabyo byanagarutsweho n’Umuvunyi mukuru Madame Aloysie Cyanzayire we washimangiye ko inyangamugayo igize ingeso yo kwaka ruswa nta bupfura iba igifite kuko iba igamije inyungu zayo bwite.

Madame Aloysie Cyanzayire yakomeje avuga ko n’umuntu utanga ruswa nawe aba yiyambuye ubunyangamugayo. Umuvunyi mukuru yakomeje avuga kandi ko u Rwanda rwagaragaje ubushake mu ruhando mpuzamahanga bwo kurwanya ruswa ku buryo bwimazeyo. Perezida w’inteko Ishinga amategeko, Umutwe wa Sena yahamagariye buri wese kugira uruhare mu kurwanya ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu n’iterambere ry’abaturage. Yasabye kandi abantu kwitabira umurimo kuko iyo bitabaye ibyo bituma hari abaca inzira z’ubusamo bashaka kuyitanga.

Dr Ntawukuriryaro Jean Damascène yasoje asaba ko habaho kwimakazwa kw’ihame ryiza ryo gutanga serivisi nziza kuko birinda ingeso mbi ya ruswa. Ni muri urwo rwego yasabye by’umwihariko ko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we muri gahunda yo gutanga amakuru agamije gukumira ruswa no kuyirwanya.

Umuyobozi w’umuryango Transparency Rwanda ushinzwe kurwanya ruswa Madame Marie Immaculée Ingabire, we yibanze ku mategeko ahana icyaha cya ruswa, aho yagaragaje ingorane zijya zibaho zo kubura ibimenyetso ku bakekwaho ibyaha bya ruswa. Akaba yasabye ko inzego zose n’abaturage bafatanya cyane, bityo ibimenyetso ku byaha bya ruswa bikaboneka hagamijwe kuyirwanya burundu. Nawe yavuze ko inzego zose mu Rwanda zigenda zikora ibishoboka byose ku buryo bugaragara mu kurwanya ruswa.

Uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa ukaba wari wanitabiriwe na Minisitiri muri Perezidansi Madame Dusabeyezu Venantie ndetse n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Stanley Nsabimana.
Twababwira ko uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa, mu Rwanda  wari ufite insanganyamatsiko igira iti” Ruswa imunga indangagaciro z’ubunyarwanda”.