Polisi y’u Rwanda yashoreje icyumweru yahariye ibikorwa byayo by’uyu mwaka (Police Week-2015) mu mujyi wa Kigali, ku itariki 16 Kamena 2015, ikaba kuri uyu munsi yahembye imodoka akarere kahize utundi mu kwita no kwimakaza isuku n’umutekano mu mujyi wa Kigali. Yanahembye kandi moto ebyiri abafatanyabikorwa bayo mu kurwanya no gukumira ibyaha nabo bo muri uyu mujyi.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango wabereye kuri Petit Stade i Remera yari Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Shekh Musa Fazil Harerimana.
Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidèle Ndayisaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvuba ,Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, Umuhuzabikorwa w’Impuzamashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (One UN-Rwanda), Lamin Maney, abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye n’abandi .
Hari kandi Abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda bombi bungirije ari bo : Ushinzwe Ibikorwa (Operations), DIGP Dan Munyuza na Juvénal Marizmunda,ushinzwe Ubutegetsi n’abakozi, n’abayobozi b’uturere tugize uyu mujyi,na bamwe muri ba ofisiye bakuru ba Polisi y’u Rwanda, ndetse n’abaturage b’ingeri zitandukanye bo mu mujyi wa Kigali.
Isozwa ry’iki cyumweru Polisi y’u Rwanda yahariye ibikorwa byayo ryahuriranye n’isabukuru yayo y’imyaka 15 imaze ishizweho, dore ko yashizweho ku itariki 16 Kamena 2000, ikaba yarahurije hamwe ibyahoze ari: Jandarumeri y’Igihugu, Polisi Kominari, n’Urwego rw’Ubushinjacyaha.
Akarere ka Kicukiro ni ko kahize utundi mu kwita no kwimakaza isuku n’umutekano kakaba kahawe igihembo cy’imodoka y’ikamyoneti.
Abafatanyabikorwa b’indashyikirwa mu kurwanya no gukumira ibyaha bahawe moto ni David Hategekimana na Adolphe Mutangana, bakaba buri wese yahawe moto.
Umujyi wa Kigali nawo wahembye imirenge itatu y’uturere tw’umujyi wa Kigali yahize iyindi mu kwimakaza isuku n’isukura no kubumbatira umutekano ikaba yayihaye moto
Iyo mirenge ni: Remera, wo mu karere ka Gasabo, ukaba wahembwe moto ebyiri, undi ni Kanombe, wo mu karere ka Kicukiro, na Rwezamenyo, wo mu karere ka Nyarugenge,ikaba yo yahembwe moto imwe imwe.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Musa Harerimana yashimiye Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali kubera ibyo bihembo bahaye ziriya ndashyikirwa mu kwimakaza isuku n’isukura no kubumbatira umutekano.
Yagize ati,"Isuku ni isoko y’ubuzima bwiza. Ibi bihembo byerekana uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturarwanda."
Yasabye abahawe ibi bihembo kuzabikoresha mu kurushaho kurwanya no gukumira ikintu cyose gishobora guteza umutekano muke no kuzabikoresha kandi mu kwimakaza isuku n’isukura.
Yibukije abari bitabiriye uyu muhango ko umutekano ari ishingiro rya byose bityo asaba buri wese kwirinda no kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko batanga amakuru ku gihe yatuma gikumirwa no gufata abagikoze cyangwa abategura kubikora.
Yagize ati,"U Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye, ariko icyiza, n’uko rugeze ku rwego rushimishije ku buryo amahanga aza kurwigiraho.Ibi rubikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame."
Ati,"Ubufatanye bwiza bwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ndetse n’abaturage ni byo bigejeje Polisi y’u Rwanda aho igeze uyu munsi, ahantu abaturarwanda n’amahanga bashima."
Yabwiye kandi abari bitabiriye iki gikorwa ati, "Umutekano w’abanyarwanda ureba bwa mbere Abanyarwanda. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kugira uruhare mu kuwubumbatira no kuwusigasira."
Twese tuvuge ngo "Imyaka 15 myiza y’Ubufatanye mu kwicungira umutekano."
IGP Gasana yasobanuye ko isuku n’umutekano ari ishingiro ry’iterambere rirambye, bityo asaba buri wese kugira uruhare mu kubyimakaza.
Yagize ati,"Polisi y’u Rwanda, nk’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo itanga ibi bihembo mu rwego rwo gushimira abafatanyabikorwa bayo babaye indashyikirwa mu kwimakaza isuku no kubumbatira umutekano, byo shingiro ry’iterambere rirambye."
IGP Gasana yakomeje avuga ko muri iyi myaka 15 Polisi y'u Rwanda imaze ishinzwe, yageze kuri byinshi birimo kongerera ubushobozi n'ubumenyi abapolisi bayo, kugira uruhare mu kurwanya ubukene, kubungabunga ibidukikije, kwimakaza isuku n’isukura, gushyiraho ingamba zo kurwanya no gukumira ibyaha birimo ruswa,ibiyobyabwenge, ihohoterwa iryo ari ryo ryose, no kurushaho gukorana n’abaturage hagamijwe kurushaho kurwanya no gukumira ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.
Yagize ati:"Urugendo rw'imyaka 15 rwaranzwe n’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda, izindi nzego z’umutekano, ndetse n’abaturage mu kubumbatira umutekano.Ubwo bufatanye n’ubwuzuzanye byagize uruhare mu kwihutisha iterambere ry’igihugu. "
Yabwiye abitabiriye umuhango wo gusoza icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda muri uyu mwaka ko ubunyamwuga bwayo bwatumye amahanga ayizera ku buryo arwiyambaza mu gufatanya na Polisi zo mu bindi bihugu kugarura no kubungabunga amahoro mu bihugu bigera ku 8 byo ku Isi, kandi ko u Rwanda ruri mu bihugu byohereza umubare munini w’abapolisi bajya muri ubwo butumwa bw’amahoro.
Yashimiye abafatanyabikorwa ba Polisi y'u Rwanda badahwema kuyitera inkunga mu bikorwa byayo bitandukanye barimo One UN –Rwanda n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda.
IGP Gasana yakomeje agira ati “Polisi y’u Rwanda igendera ku ndangagaciro zayo zirimo ubutabera, kubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu, gukorera mu mucyo, kumenyesha abagenerwabikorwa bayo ibyo ikora, n’ubufatanye kugirango irusheho gusohoza inshingano zayo neza.
Iki cyumweru cy’uyu mwaka cyari gifite insanganyamatsiko yagiraga iti: "Imyaka 15 y'ubufatanye mu kwicungira umutekano" cyatangirijwe mu karere ka Musanze ku itariki 9 Kamena ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru.
Uretse ibihembo byatanzwe ku munsi wo kugisoza, hari n’ubufasha Polisi y’u Rwanda yatanze ku minsi yawubanjirije.
Ku munsi wabanjirije itangizwa ryacyo, ni ukuvuga ku itariki 8 Kamena, Polisi y’u Rwanda yateye inkunga ya moto ebyiri amashyirahamwe y’abamotari bo mu karere ka Rusizi na Rubavu two mu ntara y’Uburengerazuba.
Ku munsi wakurikiyeho, ni ukuvuga itariki 9 Kamena, umunsi nyirizina iki cyumweru cyatangiyeho, Polisi y’u Rwanda yagabiye inka 5 imiryango itishoboye yo mu karere ka Rulindo, inatanga sheki ya Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 Frw) azagurwamo inka zo kuremera imiryango itishoboye yo mu karere Musanze.
Ku itariki 10, iki cyumweru cyizihirijwe mu karere ka Rubavu ku rwego rw’intara y’Uburengerazuba.
Kuri uyu munsi, Polisi y’u Rwanda yahaye sheki y’amafaranga y’u Rwanda ya miliyoni 2 amashyirahamwe abiri y’uburobyi yo mu turere twa Rubavu na Ngororero.
Ku rwego rw’intara y’Amajyepfo, iki cyumweru cyizihirijwe mu karere ka Nyanza ku itariki 11 Kamena, aho kuri uyu munsi, Polisi y’u Rwanda yahaye inzu enye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 batishoboye,buri nzu ikaba ifite agaciro ka miriyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ku itariki 14, iyi gahunda yabereye mu karere ka Ngoma ku rwego rw’intara y’Uburasirazuba, kuri uyu munsi Polisi y’u Rwanda ikaba yaragabiye inka 10 za kijyambere imiryango itishoboye yo muri iyi ntara, aho eshanu zahawe iyo mu karere ka Rwamagana, naho izindi zikaba zarahawe iyo mu ka Ngoma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera Nsabimana Védaste wahembwe moto ebyiri yashimye Polisi y’u Rwanda kubera igihembo yahaye Umurenge ayobora, maze ayisezeranya ko n’ubwo irushanwa rirangiye, ibikorwa by’ubukangurambaga mu kwimakaza isuku no kubumbatira umutekano byo bikomeje.
Yagize ati,"Izi moto zizadufasha kurushaho gusohoza inshingano zijyanye n’icyo Polisi y’u Rwanda yaziduhereye."
Yakanguriye abaturage b’umurenge ayobora kurangwa buri gihe n’isuku, haba ku mubiri, aho bagenda, aho batuye, n’aho bakorera, kandi asaba buri wese kuba ijisho ry’umuturanyi we kugirango bafatanye gukumira no kurwanya ibyaha kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi,inzego z’ibanze , ndetse n’izindi nzego zifite umutekano mu nshingano amakuru yatuma hakumirwa ibyaha kandi yatuma hafatwa ababikoze cyangwa abategura kubikora.
Gasamagera Wellars uyobora Ishuri rikuru rya Kigali ryigisha icungamutungo wavuze mu izina ry’abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda yavuze ko abaturage bizera Polisi y’u Rwanda kubera imikoranire myiza hagati y’impande zombi mu bikorwa cyane cyane biba bigamije iterambere, kuzamura imibereho myiza yabo no kubungabunga umutekano. Yakomeje yizeza ko imikoranire myiza nk’iyo izahoraho.
Kinyarwanda
English










