Kuri uyu wa kane tariki ya 10 Nzeri 2015, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru itsinda ry’abajura 20 bafatiwe mu bikorwa by’ubujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga hirya no hino mu gihugu. Benshi muri aba bajura bafatiwe mu duce dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali, abandi bafatirwa mu turere twa Gicumbi na rubavu mu byumweru bibiri bishize. Aba bajura bari mu byiciro bitandukanye hakaba harimo abajya kwiba ibyo bikoresho bigizwe ahanini na za televiziyo nini, za mudasobwa z’ubwoko butandukanye, amaradiyo n’ibindi.
Icyindi cyiciro kigizwe n’abashakira isoko ibyo bikoresho no kubigurisha hirya no hino, mu gihe icyiciro cya gatatu kigizwe n’abandi bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga ku buryo bafata ibyo byibwe bagakuramo imibare y’ibanga iranga ibyo bikoresho bityo bagashyiramo indi mibare bihitiyemo bagamije kwiyitirira ko ibyo bikoresho ari ibyabo no kuba bajijisha iperereza mu gihe bafashwe.
Avugana n’itangazamakuru, umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) ACP Theos Badege yavuze ko Polisi y’u Rwanda yashyizeho itsinda ry’abapolisi ryihariye rikora amanywa n’ijoro ku buryo ryabashije gufata abo bajura. Yashimiye abaturage kuba barafashije Polisi batanga amakuru bityo bigatuma habaho gufata abo bajura. Yakomeje agira ati” aba basore mureba bahisemo nabi, ingufu zirahari zo kubafata. Leta yacu yashyizeho gahunda nziza zo gufasha urubyiruko n’abandi kwiteza imbere. Nta mpamvu n’imwe yo kubuza amahoro abaturage bishora muri biriya bikorwa bibi bigayitse”.
ACP Theos Badege akaba yakomeje avuga ko aba bajura bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ubujura buciye icyuho ndetse n’ubujura bwitwaje intwaro.
Bamwe mu baturage bibwe ibikoresho byabo nyuma yo kubisubiza, bakaba bashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarabafashije ikababonera ibikoresho byabo byari byibwe. Abandi bibwe ibikoresho binyuranye by’ikoranabuhanga mu bihe byashize bakaba basabwa kugana aho Polisi y’Umujyi wa Kigali ikorera i Remera mu karere ka Gasabo bitwaje ibyangombwa byose by’ibyo bikoresho kugira ngo bahabwe ibikoresho byabo.
Kinyarwanda
English











