Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali: Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka ipakiye inzoga zitemewe

Polisi y’u Rwanda ku itariki 4 Kanama yafashe uwitwa Uwimpuhwe Emmanuel apakiye amakarito 56 y’inzoga itemewe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda yitwa Kitoko mu ivatiri ya Hyundai ifite  nomero  ziyiranga RAA 731C.
 
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko Uwimpuhwe yafatiwe mu kagari ka Kimisagara, mu murenge wa Kimisagara, ho mu karere ka Nyarugenge , ahagana saa cyenda z’ijoro.
 
SP Hitayezu yagize ati:"Polisi y’u Rwanda muri Nyarugenge yabonye amakuru ko Uwimpuhwe apakiye izo nzoga zitemewe mu modoka maze iramushaka kugeza imufashe n’ubwo yagerageje gushaka gucika ariko ntibyamuhira."
 
Yavuze ko Uwimpuhwe afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo mu gihe iperereza rikomeje; kandi ko izo nzoga n’iyo modoka nabyo ari ho biri.
 
SP Hitayezu yagize kandi ati:” Turasaba abaturage gufata iya mbere  mu kurwanya icuruzwa ry’inzoga zitemewe batanga amakuru kuri Polisi nk’uko bakomeje kubigiramo uruhare. Turizera ko nidushyira hamwe tuzabica burundu”.
 
SP Hitayezu yashimangiye ko kurwanya ibiyobyabwenge ari kimwe mu byo Polisi y’u Rwanda yahagurukiye ibicishije mu bukangurambaga, iperereza n’imikwabu kandi byose ikabikorana n’abafatanyabikorwa batandukanye.