Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi ku kicaro cya Polisi y?Umujyi wa Kigali giherereye i Remera,mu Karere ka Gasabo Polisi y?u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu umunani bakekwaho ubwambuzi bushukana,kwiba, gutera ubwoba, gukoresha ibyangombwa mpimbano no kwiyitirira inzego z?umutekano bakambura abacuruzi.
Abakekwa bayobowe na Nsengiyumva Joseph w?imyaka 40, Niyoyita Laurien w?imyaka 33, Rukinda Jean Paul w?imyaka 35 ndetse n?umuhanzi Fayizari Alexis wafatiwe i Muhanga mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi agiye kwambura umucuruzi toni 2 z?umuceri. Ubu bwambuzi no gutera ubwoba babikoraga bagendera mu modoka yo mu bwoko bwa Corolla ifite ibirango RAA 780 B itwawe na Nsengiyumva Joseph wagendaga yiyita umusirikare mu ngabo z'u Rwanda wo kurwego rwa Kapiteni, yabaga afite n?ikarita y?akazi koko ibyerekana iriho n?amazina ye yambaye impuzankano ya gisirikare iriho ibirango(amapeti), yabaga aherekejwe n?aba bagabo bombi Niyoyita na Rukinda. Mu modoka babaga bafite ipingu n?imbunda y?igikinisho yo mu bwoko bwa Pisitori ibyo byose bakaba babyifashishaga bakanga umucuruzi ngo abahe amafaranga.

Fayizari Alexis usanzwe ari umuhanzi wari ugiye kwiba toni 2 z'umuceri mu Mujyi wa Muhanga
Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko iri tsinda ryakoraga ubujura bushukana, gutera ubwoba uwo bagiye kwiba no kwiyitirira icyo bataricyo, yavuze ko Polisi yari imaze amezi abiri ibakurikirana kuko hari amakuru ko hari abantu biba bakoresheje ubwo buryo.
Yagize ati ?Aba bantu umunani twamenye ibyabyo biturutse kuri bamwe mu baturage bagiye bibwa hakoreshejwe buriya buryo. Bigabanyagamo ibice bamwe bakajya ku ruganda bakarangura ibicuruzwa n?imiceri, akawunga n?ibindi bakagenda bakareba umucuruzi bakamubwira ko bari kuranguza bakumvikana bakamuhera ku giciro cyo hasi, noneho itsinda rya kabiri riyobowe na Nsengiyumva na bagenzi be babiri bakaza kuri wa mucuruzi bakamwaka inyemezabwishyu (Facture) y?imifuka yabaga amaze kurangura kuko babaga bayizi.?
CP Kabera akomeza avuga ko iyo bageraga ku mucuruzi akabura inyemezabwishyu kuko babaga bazi ibicuruzwa yaranguye uko bingana bamubwiraga ko acuruza ibicuruzwa bya magendu. Nsengiyumva yahitaga amwereka ikarita ya gisirikari mpimbano agahita abwira wa mucuruzi ko ari Afande ndetse agahita amwambika ipingu ari nako bahita bamwinjiza muri ya modoka yageramo bakamutunga imbunda y?igikinisho bamushyiraho iterabwoba umucuruzi agahitamo kubaha amafaranga cyangwa ibicuruzwa kuko babaga bamutera ubwoba bamubwira ko bamujyanye kuri Polisi kumufunga.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yavuze ko Fayizari usanzwe ari umuhanzi yafashwe agiye kwiba mu Mujyi wa Muhanga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi, yarimo kwiba umucuruzi toni 2 z?umucuruzi amubwira ngo uwumwoherereze kuko bavuganiraga kuri telefoni ngo amafaranga arayamwoherereza umucuruzi nawe yanga kuwumuha ahubwo aha amakuru Polisi ihita imufata nawe isanga akorana n?iryo tsinda.
CP Kabera yagiriye inama abacuruzi kutiringira umuntu uwo ariwe wese ubahamagara ngo bamwoherereze ibicuruzwa ngo nawe arabaha amafaranga kuri telefoni batamuzi batanamubona, yabibukije kandi kutarangura ibintu batazi iyo bivuye bidafite inyemezabwishyu ngo nuko babiranguye kuri make bashaka inyungu. Ikindi yababwiye ni ukujya bihutira gutanga amakuru mu gihe bahuye n?ubwambuzi bushukana nk?ubu.
Nsengiyumva Joseph ubwo yabazwaga n?itangazamakuru uko yitwa n?icyatumye yiyitirira icyo ataricyo yabeshye izina avuga ko yitwa Kalisa Joseph, yemera ko yabaye umusirikari yinjiyemo muri 1992 agasezererwa mu mwaka wa 2012 ngo bitewe n?ikibazo yari afite akaba ngo yaratashye afite ipeti rya serija (Sergeant).
Umwe mu baturage bibwe witwa Bishingwabagabo Emmanuel ucururiza mu Murenge wa Kinyinya ari naho atuye yavuze ko Nsengiyumva yaje amusanga mu iduka ahita amwereka iyo karita mpimbano ya gisirikari amubwira ko impamvu ayimweretse ari ukugira ngo amenye umuntu bagiye kuvugana uwo ariwe ahita amwambika amapingu bamushyira mu modoka bamurekura aruko abahaye amafarabnga y'u Rwanda miliyoni n'ibihumbi 25.
Harerimana Emmanuel nawe wibwe ucururiza Kicukiro yavuze ko umwe muri iryo tsinda yamuzaniye imifuka 98 ya Kawunga ngo ayimurangurire arayirangura nyuma aza kubona abandi baje kumubwira ngo yaguze ibintu bya bya magendu baramutwara bamurekura abahaye amafaranga y'u Rwanda arenga ibihumbi 900.

Bishingwabagabo Emmanuel ucururiza mu Murenge wa Kinyinya nawe wambuwe n'iri tsinda
Iri tsinda ryakoraga ibi byose ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu zindi Ntara, ubu hakaba hagishakishwa amakuru ngo hamenyekane ko nta bandi bakoranaga, abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw?Igihugu rw?ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo hatangire iperereza.

Harerimana Emmanuel, umucuruzi ucururiza Kicukiro Centre wambuwe arenga ibihumbi 900,000
Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w?undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw?uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 151 ivuga ko Umuntu wese, akoresheje kiboko, ubushukanyi cyangwa ibikangisho, utwara cyangwa utuma batwara, ufungirana cyangwa utuma bafungirana umuntu uwo ari we wese mu buryo butemewe n?amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7). Iyo uwakorewe kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy?iyi ngingo ari umwana, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10).
Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n?urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y?umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y?inyungu rusange mu gihe cy?amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English










