Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali: Polisi yerekanye abacyekwaho kunyereza imiti ya Leta n’abinjizaga mu Rwanda amasashe n’amavuta atemewe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera  yerekanye abantu 3 bacyekwaho kwinjiza  mu Rwanda ibicuruzwa bitemewe birimo amasashe ndetse n’amavuta yo kwisiga atemewe yiganjemo ayo mu bwoko bwa Movit. Bafashwe mu bihe bitandukanye, bafatirwa mu bice bitandukanye by’Igihugu  ku bufatanye bw’abaturage n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu. Hanerekanywe abantu 7 bacyekwaho kuba bakuraga imiti muri farumasi za Leta bakajya kuyicuruza ahandi ku giciro gito.

Abafatiwe mu bikorwa byo kwinjiza no gucuruza amasashe n’amavuta atemewe mu Rwanda ni   Bamporineza Louise ufite imyaka 29 yafatiwe mu karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve, Yamuragiye Venuste w’imyaka  25 yafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya na Nsabimana  Ephrem w’imyaka 33 wafatiwe mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo. Aba bose bafatanwe amapaki 688 y’amasashe n’amacupa 555 y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu.

Abafashwe binjiza amavuta yangiza uruhu n'amasashe yangiza ubutaka. 

Bamporineza Louise avuga ko ariya mavuta n’amasashe yabikuraga mu gihugu cya Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akayinjiza mu Rwanda anyuze mu turere twa  Musanze na Rubavu. Yagiriye inama abandi bantu baba bakiri mu bikorwa nk’ibyo yakoraga kubivamo.

Ati” Hari abagore babinzaniraga i Musanze baturutse mu Karere ka Rubavu, byabaga bivuye muri  Uganda bikanyuzwa muri  Congo (DRC), bazaga babyambariye mu myenda imbere. Iyo bamaraga kubingezaho i Musanze  nanjye nabishyiraga mu mifuka nkabizana i Kigali  nagera ku giti cy’inyoni nkaha akazi umumotari akabingereza ku bakiriya banjye babiranguraga muri Kigali. Ndicuza ibikorwa nakoraga nkaba ngira inama undi wese waba akibikora kubireka kuko si byiza.”

Tariki ya 17 Werurwe 2021 habanje gufatwa Yamuragiye Venuste nyuma ajya kwerekana Bamporineza ari nawe wamuzaniraga ariya mavuta n’amasashe. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, Chief Superitendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko yaba ariya mavuta yo kwisiga ndetse n’ariya masashe bitemewe gucururizwa mu Rwanda. 

Ati” Biriya bicuruzwa byombi murabizi ko bitemewe gucuruzwa ku butaka bw’u Rwanda, ababyinjiza banyura mu nzira zitazwi bakabizana ariko ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego tugenda tubafata buhoro buhoro. Muzi  ko ariya masashe yangiza ubutaka n’ibindi bidukikije, ni mugihe ariya mavuta yo atujuje ubuziranenge ashobora kwangiza uruhu rw’uwayisize.”

Yakomeje ashimira abaturage bagize uruhare mu gutuma bariya bantu uko ari batatu bafatwa, abasaba gukomeza ubwo bufatanye bihutira gutanga amakuru hakiri kare. Yibukije abakora ubucuruzi bwa magendu ko butemewe bityo abazajya babufatirwamo bazajya babihanirwa hakurikijwe amategeko.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 266  mu gika cyayo cya 3 kivuga ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ingingo ya 11 Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo masashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga ko Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

INKURU BISA:

Umuvugizi wa Polisi y'igihugu wungirije, Chief Superintendent of Police(CSP) Africa Apollo SENDAHANGARWA .

Ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali na none Polisi y’u Rwanda yaherekaniye abantu 7 bacyekwaho gucuruza imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga. Mu beretswe itangazamakuru harimo uwitwa Hakizimana Xavier wakoreraga muri  Farumasi y’ Akarere ka Gasabo, uyu akurikiranweho gukura imiti muri iyo farumasi akajya kuyicuruza mu yandi ma farumasi yigenga.

Hakizimana avuga ko yabitangiye mu mwaka wa 2017 aho avuga ko yakoranaga na bamwe mu bakozi ba za laboratwari (laboratory) agakurayo imiti n’ibindi bikoresho bisuzuma akajya kubigurisha muri za forumasi na disipanseri ziri mu Mujyi wa Kigali, akabibagurisha ku giciro gito. Hakizimana  akaba yarafatanwe udukoresho 15 twifashishwa mu gusuzuma COVID-19.

CSP Africa Sendahangarwa yasabye abakora mu nzego z’ubuzima kuba maso kandi bagakoresha ubunyangamugayo n’ubunararibonye bigatuma batanga ubuvuzi buboneye. Yabasabye kurwanya abanyereza imiti ya Leta ikajya gukoreshwa mu buryo butemewe.

Imwe mu miti yanyerejwe

Amavuta ndetse n'amasashe yafashwe yinjizwa mu gihugu