Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali: Polisi yatangije ubukangurambaga bugamije gukumira inkongi zikomoka kuri gaze

Ishami rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga muri Polisi y’u Rwanda ryatangije ubukangurambaga bugamije kwigisha abaturage imikoreshereze inoze ya gaze zikoreshwa mu guteka hagamijwe gukumira inkongi z’umuriro zikomoka kuri gaze.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa 27 Gashyantare, aho Polisi yabutangirije mu murenge wa Muhima mu mujyi wa Kigali, kw’ikubiro hakaba hahuguwe abayobozi  mu nzego z’ibanze bagera kuri 50.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega umuyobozi wishami rya polisi rishinzwe kurwanya inkongi yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko Polisi ifite inshingano zokurinda ubuzima bwabo ariyo mpamvu yateguye ubu bukangurambaga.

Yagize ati” Twasanze abantu benshi bakoresha gaze mu guteka  batazi kuyikoresha neza niyo mpamvu dutangiye ububukangurambaga kugirango tubereke bumwe muburyo wakirinda inkongi mugihe uhuye nayo uri gukoresha gaze haba murugo cyangwa aho waba ukorera hose”

ACP Seminega akomeza avuga ko bikwiye ko buri muturage wese yaba atunze akazimyamuriro (Kizimyamwoto) murwego rwo kubafasha mukurwanya inkongi igihe bategereje ko Polisi ibageraho ikabatabara. Ni ngomba kandi ko abubaka amazu bakwiye kwibuka ko bagomba gusiga umwanya wogusohokeramo mugihe inzu barimo ifashwe n’inkongi y’umuriro.

Abaturage bamaze gusobanuririrwa uburyo bwo gukoresha gaze, hakurikiyeho imyitozo yabyo aho babanje kubwirwa ibisabwa kugirango umuntu atangire gukoresha gaze. Ni ngombwa kubanza gufungura amadirishya  n’inzugi kugirango niba hari umwuka waruri munzu  usohoke, kureba neza niba umugozi wa gaze umeze neza  igihe ufite iyamashyiga arenze rimwe, reba niba  ibibiriti byamashyiga ya gaze bifunze neza nyuma yo kureba ibi watangira ugategura amafunguro yawe.

Mugihe uhuye n’inkongi kirazira kumena amazi kumuriro watewe na gaze ahubwo ukoresha yakizimyamuriro iyo uyifite cyangwa ugakoresha igitambaro cy’amazi (essuime) ikiringiti gitose, nibyo wifashisha mu gufunga  umuriro uzamuka mumashyiga,  ibi ubikora ari nako witabaza Polisi ishami rishinzwe kurwanya inkongi uhamagara kuri nimero 112.