Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 5 Mata 2018, Polisi y’ u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yashyikirije uruganda rwenga inzoga rwa SKOL ibicuruzwa byarwo byari byaribwe, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri (1.200.000 FRW).
Ibyo bicuruzwa bigizwe n’amakaziye 70 arimo inzonga byibwe ku itariki ya 1Mata, bataga ikirego ku itariki ya 4 Mata bifatwa ku munsi ukurikiyeho ku itariki ya 5 Mata, bikaba byari byaribiwe ku cyicaro gikuru cya SKOL giherereye mu murenge wa Kanyinya akagari ka Nzove, bikozwe na Twagirayezu Jean Pierre w’imyaka 44 y’amavuko usanzwe ari umushoferi wa Mukandayisaba Anitha nawe akaba aranguza inzoga za SKOL.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko bakimara kubona iki kirego hahise hatangira gukorwa iperereza hagamijwe guta muri yombi ababikoze no kugaruza ibyibwe.
Yagize ati: “Mu iperereza twahereye kubasohotse mu ruganda bavuye kurangura, niko gusanga Twagirayezu Jean Pierre wari woherejwe gupakira inzoga nk’uko asanzwe abikora, ku mubare yagombaga gupakira yararengejeho amakaziye 70 akajya kuyagurisha kwa Kubwimana Francois Xavier ucururiza inzoga mu kagari ka Kagina Umurenge wa Kicukiro, duhita tujya kumufata, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera.’’
SSP Hitayezu yakomeje avuga ko iperereza rigikomeje ku bakozi bashinzwe gupakirira abakiriya ngo harebwe niba nta bufatanyacyaha burimo.
Yagize ati: “Ntibyumvikana uko umuntu ashobora gupakira akarenza umubare ungana kuriya hatabayeho kujya inama n’abakozi bashinzwe gupakirira abakiriya, turi kubikurikirana kandi ufite aho ahuriye nabyo wese azakurikiranwa.’’
Yasoje asaba abacuruzi kuba maso igihe bari mu kazi, kuko hari bamwe mu bakiriya babagana baba bagenzwa na byinshi. Yanasabye abaturage nabo guharanira kurangwa n’umuco w’ubunyangamugayo, kuko gushaka gukira vuba mu buryo bunyuranyije n’amategeko bihanirwa.
Gatabazi Type ushinzwe itangazamakuru muri Skol, yashimiye Polisi akazi yakoze ikagaruza ibicuruzwa byibwe nyuma y’igihe gito bayimenyesheje ko bibwe.
Yagize ati: ‘’Dusanzwe dukorana neza na Polisi, twari tuyifitiye icyizere twumvaga ko byanze bikunze ababigizemo uruhare bazafatwa n’ibicuruzwa byacu bikagaruzwa, bikaba byarabaye hataranashira amasaha 24 dutanze ikirego, Polisi yacu igaragaje ko yita ku baturage kandi turishimye cyane.’’
Ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese urigisa umutungo, amafaranga, cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe.
Kinyarwanda
English











