Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali : Polisi yakanguriye abiga muri GS Giporoso na Martyres kwirinda ibiyobyabwenge

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu, mu cyumweru gishize yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri bagera ku 1 200 biga mu bigo bibiri; ari byo: Urwunge rw’amashuri rwa Giporoso na Martyres;  bibarizwa mu murenge wa Kanombe, mu karere ka Kicukiro, abakangurira kwirinda kwishora mu biyobyabwenge by’amoko yose.

Yababwiye ko kwishora mu biyobyabwenge bivuga; kubitunda, kubikwirakwiza, kubinywa, kubicuruza, kubyitera, kubyisiga, kubihumeka no kubikoresha mu bundi buryo.

Yavuze ko Ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa mu Mujyi wa Kigali higanjemo Urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda zirimo insukano nka Kanyanga n’izo mu masashi  nka Chief Waragi, Suzi, Kitoko, Host Waragi na Zebra Warage; kandi ko ababikwirakwiza babikura muri bimwe mu bihugu byo muri aka karere bihana imbibi n’U Rwanda.

Mu butumwa SSP Hitayezu yagejeje kuri urwo rubyiruko yatinze ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge; aha akaba yaragize ati," Nk’uko izina ryabyo ribivuga, ibiyobyabwenge bitesha ubwenge uwabinyoye; hanyuma akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina."

Yagize kandi ati,"Umuntu unywa ibiyobyabwenge ntashobora kugira icyo yimarira mu buzima; ndetse n’umuryango we nta cyo yawumarira. Muzirikane ko muri amaboko n’imbaraga by’Igihugu. Mukwiriye kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera; kandi mukangurire urubyiruko bagenzi banyu kubyirinda."

Akivuga ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, yabwiye abo banyeshuri  ko bamwe mu rubyiruko batwara inda bitewe no kunywa ibiyobyabwenge; kandi ko ababinywa bahura n’ibindi bibazo bikomeye birimo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kureka ishuri.

SSP Hitayezu yabwiye kandi abo banyeshuri ati,"Hari abashuka abanyeshuri bababwira ko uwanyoye ibiyobyabwenge ari we utsinda. Ibyo si byo. Ababivuga baba babeshya. Ntiwanywa urumogi ngo ubure guta ubwenge; kandi ntiwatsinda mu ishuri uri umunywi warwo. Uretse no mu ishuri; nta n’ikindi wakwigezaho mu buzima. Murasabwa kwima amatwi abo babeshyi baba bagamije kwangiza ahazaza hanyu."

Yagize na none ati,"Ibiyobyabwenge bigutesha icyizere wari ufitiwe n’umuryango wawe ndetse na bagenzi bawe kuko hari ubwo bikugeza ku rwego utangira kwiba amafaranga ababyeyi kugira ngo ubone icyo ubigura; ku buryo ndetse ugera n’aho wiba n’abandi; wafatwa ugahanwa birimo no gufungwa."

Yabasabye kugira uruhare mu kurwanya ikwirakwiza, icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge batangira ku gihe amakuru yerekeye ababikora.