Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali: Polisi yahuguye bamwe mu bacuruza ibikoresho by?ubwubatsi uko bakwirinda inkongi

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama Polisi yahuguye abakozi 16 bacuruzi ibikoresho by?ubwubatsi bo mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, bahuguwe ku gukumira no kwirinda inkongi.

Sibobugingo  Helene ni umwe mu bakozi bahuguwe, yavuze ko yungutse byinshi bijyanye no gukumira inkongi mbere y?uko iba ndetse n?uko bakwirwanaho yabaye. Yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y?u Rwanda bwabageneye aya mahugurwa.

Yagize ati? Mbere na mbere ndashimira ubuyobozi bwa Polisi y?u Rwanda kuri aya mahugurwa batugeneye. Njyewe ntabwo nari nsobanukiwe uko nabigenza haramutse habaye inkongi kandi nkoresha gaze mu rugo iyo ntetse. Ubu menye uko nabigenza habaye inkongi nkifashisha ikiringiti gitose mu kuzimya inkongi itewe na Gaze, ariko ikiruta byose ni uko ngomba gukumira ko inkongi iba.?

Hadji Kayumba Hassan umuyobozi w?isosiyete icuruza ibikoresho by?ubwubatsi ya Quality Hardware yashimiye ubuyobozi bwa Polisi  ku mahugurwa yageneye isosiyete abereye umuyobozi.

Yagize ati? Aya mahugurwa aduhaye ubumenyi bw?ibanze mu kwirinda inkongi, tuhungukiye amasomo menshi azadufasha kwirinda inkongi no gukora nk?ikipe imwe igihe habaye inkongi tugakoresha ibikoresho dufite hano bizimya umuriro.?



Kayumba yakomeje agira inama abayobozi b?ibindi bigo kugana Polisi y?u Rwanda ikabaha ubumenyi bakabasha kwirwanaho igihe habaye inkongi ariko cyane bakamenya uko bakumira inkongi zitaraba.

Umuyobozi w?ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commission  of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko Polisi y?u Rwanda ifite umugambi wo guhura abaturarwanda bakagira ubumenyi ku kwirinda inkongi.

Yagize ati? Iyi ni gahunda tumazemo iminsi kandi izakomereza no mu bindi bigo, duhugura abakozi bo mu bigo bya Leta ndetse n?abikorera. Ni ukugira ngo tugire umubare munini w?abaturarwanda  bafite ubumenyi ku gukumira ikintu cyose cyateza inkongi kandi yaramuka ibaye bakabasha kwitabara. Ariko ikiruta ibindi tubakangurira kwirinda icyateza inkongi icyo aricyo cyose.?

ACP Gatambira yibukije abantu kujya bihutira gutanga amakuru ku gira ngo Polisi itabare hakiri kare, bakaba bahamagara imirongo ya telefoni ikurikira. 112,111(imirongo itishyura) cyangwa bagahamagara 0788311224.