Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali: Polisi yahuguye abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda n'abakozi bayo uburyo bwo kuzimya inkongi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ukuboza  muri kaminuza y?u Rwanda ishami ry?ubuvuzi riri mu Mujyi wa Kigali ,Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko hasojwe amahugurwa y?iminsi 3 yatanzwe na Polisi y?u Rwanda ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi. Hahuguwe abanyeshuri n'abakozi bose bagera kuri 250 biganjemo abarimu, abacunga umutekano n?abakora amasuku muri iyi kaminuza. Abahuguwe ku buryo  bwo kwirinda no  kuzimya inkongi.

Aya mahugurwa  yatanzwe mu matsinda atatu k?ubusabe bw?iri ishuri nyuma y'uko babonye ko bafite icyuho n?ubumenyi bucye ku bikoresho bari basazwe bafite byakwitabazwa mu kuzimya inkongi bizwi nka kizimyamuriro.

Inspector of Police (IP) Jonas Rizinde wo mu ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi  yavuze ko Polisi yakiriye ubusabe  bwa Kaminuza y?u Rwanda ,aho basabaga amahugurwa yo gukumira inkongi.

Yagize ati: ?Mu nshingano Polisi ifite zo kurinda abaturarwanda n?ibyabo no kubigisha uburyo inkongi ikumirwa nabyo ni ubundi buryo bwo kubarinda.  Uruhare rw?umuturage narwo n?ingenzi ,kimwe n?ahandi hatandukanye tugenda twigisha. Niyo mpamvu muri iyi minsi itatu tumaze tubahugura twabahaye ubumenyi bw?ibanze mu gukumira inkongi z?umuriro mu gihe bibaye ngombwa. Ntabwo ari hano gusa ubumenyi buzabafasha kuko no hanze y?ishuri naho ubumenyi mwabukoresha.?  

IP Rizinde afatanije n?abandi bapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya inkongi. Basobanuriye aba bakozi n?abanyeshuri b'iyi Kaminuza amoko y?inkongi n?ibitera inkongi. banabagaragariza uburyo  bashobora guhura n?inkongi iturutse ku burangare bwo gukoresha nabi umuriro w?amashanyarazi, inkongi iturutse ku bagizi ba nabi n?inkongi ishobora guturuka kuri gazi ikoreshwa mu guteka cyangwa ikoreshwa mu kwigishirizaho . banabigishije  uko bakwirinda izo nkongi zose ndetse igihe inabaye bakaba bakwitabara, ibyo badafitiye ubushobozi bagahamagara Polisi.

Hifashishijwe ibikoresho by?ibanze abitabiriye aya mahugurwa beretswe uko bakwitabara igihe habaye inkongi. Bumwe mu buryo bigishijwe ni aho igihe gazi yatse cyane umuriro ugatomboka ushobora kwifashisha ikiringiti gitose (kitarimo amazi) ukacyorosa ku isafuriya witonze cyangwa ugapfundikira iyo safuriya witonze ukoresheje umufuniko wayo, icyo gihe umuriro ugahita uzima. Byaba kandi  ari ikongi ubona ko yafashe ahantu hanini ugakoresha  ikizimya muriro.

Mwendezi Bosco waruhagarariye ubuyobozi bwa Kaminuza yashimye Polisi yemeye ubusabe bwabo ikaza kubigisha uburyo bashobora kuzimya inkongi anavuga ko nabo bagiye kwigisha inshuti n?imiryango yabo.

Yagize ati: ?Ubuyobozi bwa Kaminuza turashimira Polisi yemeye ubusabe bwacu ikaza kuduhugura, nko  kuri uyu munsi hahuguwe abakozi bagera kuri 50  abenshi bigisha muri laboratwari , aho bigishiriza hashobora gufatwa n?inkongi kuko bakoresha gazi n?umuriro w?amashanyarazi, rero usibye nabo natwe twese twamenye uko twazimya inkongi dukoresheje ibikoresho dufite tutari tuzi uko twabikoresha  kandi tuzabyigisha inshuti n?imiryango yacu."

Mu gusoza IP Jonas Rizinde  yasabye  ko mu gihe kandi habaye inkongi bajya bahita batabaza Polisi ku mirongo ya telephone irimo 112,111, 0788311120 na 0788311224 kuko Polisi ifite ibikoresho byagenewe kuzimya inkongi z?umuriro no gutabara cyane bikunze kugaragara ko abeshi barwana no kwirwanaho umuriro ukageraho ukababana mwinshi bakaza gutabaza nyuma hangiritse byinshi.