Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga, Polisi y?u Rwanda ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (Fire and Rescue Brigade) ryahuguye abantu bakorera muri Car Free Zone ya Biryogo iherereye mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, n' abakorera muri Car Free zone ya Kisimenti iherereye mu Murenge wa Remera, Akarere ka gasabo, uko bakwirinda n'uko barwanya inkongi bakoresheje ibikoresho byabugenewe.
Abahuguwe ni abakozi bakora muri Resitora na Kantine, abakoresha babo n' abaturage baturiye aho hantu hakumiriwe urujya n'uruza rw'ibinyabiziga.
Umuyobozi w?ungirije w?ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Superintendent of Police (SP) Laurent Ndagijimana yavuze ko bahisemo kwigisha abantu bakorera muri utu duce twavuzwe haruguru bitewe ni uko ari ahantu hakunze guhurira abantu benshi kandi hakabera ibikorwa byo kwidagadura, ababyitabira bakenera ibyo kurya no kunywa, bikaba ngombwa ko bitekwa ahanini hifashishijwe Gazi, ninayo mpamvu bagomba kwigishwa neza imikoreshereze ya Gazi hirindwa iturika ryayo.
Yongeyeho ko bahisemo kwigisha abakorera muri utu duce nyuma y'aho mu cyumweru gishize tariki ya 09 Nyakanga mu Kagali ka Biryogo ahazwi nka car free zone habaye impanuka y'iturika rya Gazi bitewe n' uko yari iteretse ahantu hari ubushyuhe bwinshi, hatagera umuyaga.
SP Ndagijimana yakomeje avuga ko abantu bagirwa inama y?ukuntu bakoresha Gazi neza, basuzuma ko Gazi ifunze neza.
Yagize ati: ?Ibintu bituma Gazi iturika harimo kuba ahantu iteretse hari ubushyuhe bwinshi, hatinjira umuyaga, hari ukuba akuma gafungura Gazi kayongera cg kayigabanya karangiritse mu nkondo bigatuma gazi inyura ahatarabugenewe bigahura n?ubushyuhe burimo ikibatsi, bigatuma icupa rya Gazi riturika, hari ukuba mbere yo gufungura gazi ubanza gufungura amadirishya y?inzu kugira ngo hinjire umuyaga, hari ukuzimya Gazi igihe umaze kuyikoresha.?

Abahuguwe kandi bigishijwe neza uko bakwirinda n'uko barwanya inkongi igihe ibaye, aho bigishwa gukoresha ibikoresho bitandukanye bizimya inkongi (Kizimyamuriro), bigishijwe kandi uko bazimya inkongi bifashishije uburingiti.
Nyuma y?amahugurwa hagenzuwe inyubako zikorerwamo ibikorwa by?amaresitora na cantine kugira ngo harebwe niba ibikoresho bakoresha bimeze neza, niba Gazi ziteretse aho zakagombye kuba, banabagiriye inama z?ibyo bagomba guhindura.
Polisi y? u Rwanda ishami rishinzwe gutabara abari mu kaga no kurwanya inkongi rirakangurira abaturage kujya abahamagara Polisi igihe habaye inkongi kuri izi nimero zikurikira :111,112 (imirongo itishyuzwa) cg mugahamagara ku kicaro gikuru cya Polisi Kacyiru: 0788311224, Amajyaruguru: (0788311024),lburengerazuba:0788311023, Iburasirazuba: (0788311025), Umupaka wa Rusumo: 0788380 615, Amajyepfo: 0788311449, Umujyi wa Kigali UTC (Nyarugenge): 0788380436, Remera: 0788380467, Special Economic Zone: 0788380427.

Kinyarwanda
English











