Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali: Polisi yahuguye abakozi bo mu ivuriro ry?abadivantisite ku kwirinda inkongi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mutarama ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB) ryahuguye abakozi 30 bo mu bitaro bya Nyarurama Adventist Polyclinic. Ni ibitaro biherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama.

Hahuguwe, abaganga, abaforomo, abayobozi b?amashami, abashinzwe amasuku, abatekinisiye n?abazamu. Aba bakozi bahuguwe ku bintu bitandukanye birimo kuberaka amoko y?inkongi, ibitera inkongi, uko bazirinda mbere y?uko ziba, uko bakwitabara bazimya inkongi ndetse banerekwa uko bahunga aharimo kubera inkongi.

Habimana Jean Francois Regis ni umuyobozi w?ibitaro bya Nyarurama Adventist Polyclinic, yashimiye Polisi y?u Rwanda yabateguriye aya mahugurwa avuga ko hari byinshi bayungukiyemo.



Yagize ati? Dusobanukiwe icyo inkongi y?umuriro bivuze,uko inkongi y?umuriro ihaguruka,tumenye amoko y?umuriro n?uko twawirinda. Ubundi twumvaga ko umuriro ari umuriro twawuzimisha ibitwegereye byose birimo amazi, ariko aya mahugurwa aradukanguye ubu turi bamwe mu bantu bazi uko bakwitwara inkongi iramutse ibaye.?

Habimana yakanguriye abantu kwihugura ku gukumira inkongi no kuzizimya ziramutse zibaye kuko umwanzi wa mbere uba mu mazu ari umuriro.

Ati?Ushobora kugira inzu nziza cyane nk?iyi ugasanga urimo kuyirinda mu buryo butandukanye ariko ukibagirwa ko umwanzi wa mbere ari umuriro uyirimo. No mu ngo zacu  ni kimwe, abo mu rugo bagomba kugira ubumenyi ku kwirinda inkongi, ubumenyi dukuye hano tuzabusangiza abandi twasize mu rugo n?abaturanyi bacu.?

Umuyobozi w?ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police(ACP) Paul Gatambira yavuze ko Polisi y?u Rwanda ifite intego yo guhugura umubare munini w?abaturarwanda bakamenya uko bakwirinda inkongi ariko bakanagira ubumenyi bwo kwitabara igihe yabaye. Yavuze ko kuri buri rugo cyangwa umudugudu bagira ibikoresho by?ibanze bakwifashisha bazimya inkongi.

Ati? Icya mbere tugambiriye ni ugusobanurira abantu igitera inkongi kugira ngo babashe kuzikumira zitaraba. Ariko ziramutse zibaye bakabasha kwitabara bitarakomera, ariko byanakomera bakihutira gutabaza Polisi hakiri kare.?

Abapolisi basuye bimwe mu bice bigize ibitaro bya Nyarurama Adventist Polyclinic bareba ahantu hari ibyuho bishobora guteza inkongi bagira inama abayobozi uko bakemura ibyo bibazo.