Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KIGALI: Polisi yahuguye abakozi ba M Hotel kurwanya inkongi

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Mata, Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi (Fire and Rescue Brigade) ryahuguye abakozi ba M Hotel  iherereye mu karere ka  Nyarugenge, mu murenge wa Muhima, akagari k'Ubumwe ku kwirinda no kurwanya inkongi.

Aya mahugurwa y?umunsi umwe  yabereye mu cyumba cy?inama cy'iyi hotel ahabwa abakozi 33 bakora muri iyi Hoteli  barimo, abatekinisiye bategura ibyo kurya no kunywa, abakozi ba hoteli, abashinzwe amasuku ndetse n?abashinzwe umutekano muri iyi Hoteli.

Abahuguwe basobanuriwe ibitera inkongi, amoko y'inkongi n'ibigize inkongi. Basobanuriwe uko bakumira inkongi, berekwa n'uko bakwirwanaho  haramutse habaye inkongi ndetse banerekwa uko bakwitabara bazimya inkongi bakoresheje bimwe mu bikoresho birimo za kizimyamuriro n'uburingiti butose.

Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa agamije guha ubumenyi abantu batandukanye ku gukumira inkongi no kuyirwanya mu gihe yaba ibaye.

Yagize ati: ?Abahugurwa basobanurirwa ibitera  inkongi kugira ngo babyirinde kandi tukabereka uko bakwitabara  mu gihe habaye inkongi. Ikindi tubereka ni uburyo  ibikoresho bizimya umuriro bikoreshwa. Ku bakorera mu mahoteli  tubereka n?uburyo batabara abakiriya babagana haramutse habaye inkongi."

Nyuma y?amahugurwa hasuwe hamwe mu hantu hashobora guteza inkongi  muri iyi Hoteli nyuma abayobozi bayo bagirwa inama y?ibyo bakwiye gukosora.

Abaturage bakangurirwa guhamagara Polisi kuri telefoni: 111,112 cyangwa 0788311224 mu gihe habaye inkongi y'umuriro kugira ngo batabarwe byihuse.