Umugore w’imyaka 30 witwa Bakundukize Chantal na Tuyisenge Eric ufite imyaka 24 bakoreraga isosiyete y’ubwubatsi y’Abanyaturukiya yitwa “DABCO” bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’i Remera bakurikiranweho kwiba amafaranga miliyoni 20 y’u Rwanda mu kazi.
Aba bakozi uko ari babiri batawe muri yombi kuwa Kabiri tariki 2 Ukuboza, babwiye itangazamakuru ko bibye aya mafaranga bayakuye mu kabati kari mu cyumba cy’Umuyobozi wabo.
Basobanuye ko bagiye inama z’uburyo bayiba, kuko bari bamaze umwaka bahakora kandi ari bamwe mu bizerwaga cyane kugeza n’aho bageraga no mu mbere h’umukoresha.
Umugore wakoraga akazi ko guteka muri DABCO wemera icyaha nubwo yagize ati “Nibyo twarayibye tuyakuye mu biro hejuru y’imeza turayajyana turayahisha ariko ni ubwa mbere nibye njye kandi ndabisabira imabazi.”
Ayo mafaranga yari yibwe arimo, amadorari y’amanyamerika, amapawundi, akoreshwa muri Turukiya ndetse n’amanyarwanda.
Tuyisenge eric wahahiraga iyi sosiyete ari nawe waguze umufuka akabikamo igice kimwe cy’amafaranga akajya kuwubitsa hafi y’aho bakorera nawe yemera icyaha.
Yagize ati “ Rwose uko mugenzi wanjye yabivuze niko bimeze twarayibye kubw’amahirwe mabi turafatwa.”
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CSP Celestin Twahirwa, yavuze ko aba bantu uko ari 2 bamaze kwiba ayo mafaranga bagiye inama z’uko bagomba kuyahisha amwe bayataba mu gitaka aho bakoraga andi uriya muhungu yaguze umufuka wa kawunga ayashyiramo ajya kuwubitsa ku iduka ababwira ko azaza kuwufata bukeye bwaho.
Yakomeje avuga ko nyuma y’uko Polisi itangiye iperereza uyu mukobwa yaje kugira ubwoba bwinshi bituma bafatwa.
Yagize ati“Yashakishije umuntu amubwira ngo amushakire uzabafasha kugira ngo batazafatwa ariko uwo babibwiye yaje gucikwa abivuga mu kabari bituma umwe munyangamugayo yamwumvise ihita ibimenyesha Polisi.”
Ihereye kuri izo miliyoni zibwe mu nzu, Polisi yasabye abantu kutabika amafaranga angana kuriya mu ngo zabo, kuko hari uburyo bwinshi.
Umuyobozi wa DABCO, Emre CICEK , we yashimye imikorere ya Polisi y’u Rwanda amaze gusubizwa amafaranga ye.
Yagize ati“Polisi ikwiye gushimwa bitewe n’uko ikora kuko itandukanye n’izindi zose, yaba izo hanze kuko usanga zo zirenza iminsi kandi zifite za kamera mu gihe bo bakora ntazo bafite.”
Icyaha cy’ubujura gihanishwa ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ibihano bihera ku mezi abiri kugeza ku myaka itatu, n’amande akubye kabiri ingano y’ibyo bari bibye cyangwa arenze kugera ku nshuro eshanu.
Kinyarwanda
English











