Ku cyumweru tariki 11 Ukuboza uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yafatanye umugabo witwa Nkurunziza Jean inoti ijana z’Amayero y’amiganano ahwanye n’ibihumbi bitanu (5 000 €).
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 63 y’amavuko yafatiwe Nyabugogo , mu murenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge ahagana sa mbiri z’ijoro arimo agerageza kuyavunjisha mu mafaranga y’u Rwanda kuri bimwe mu Biro by’Ivunjisha biri aho abagenzi bategera imodoka.
SP Hitayezu yavuze ko ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe n’uwo yayavunjishijeho wahamagaye Polisi ayimenyesha ko hari umuntu umuhaye Amayero y’amiganano angana atyo ngo amuhe Amafaranga y’u Rwanda ahwanye na yo. Polisi ikimara kubona ayo makuru yihutiye kuhagera ifatira uwo mugabo mu cyuho."
Yongeyeho ko Nkurunziza afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara mu gihe igenzwa ry’iki cyaha rikomeje kugira ngo Polisi imenye, inafate abagize uruhare mu ikorwa n’ikwirakwiza ry’ayo Mayero y’amiganano.
Yagize ati," Gukora no gukwirakwiza Amayero, Amadolari n’Amafaranga y’amiganano ntibikunze kubaho mu Rwanda, ariko n’iyo yaba make agira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu , kandi ahombya abayahabwa; bityo, hakenewe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ikorwa n’ikwirakwiza ryayo.
Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana,uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwizamu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi nk'uko biteganywa n'Ingingo ya 601 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho Igitabo cy’Amategeko ahana.
SP Hitayezu yagiriye inama abatuye Umujyi wa Kigali n’abawusura yo gusuzuma inoti bahabwa; abatahuye ko ari inyiganano bakabimenyesha Polisi uyatanze ataragenda kugira ngo afatwe.
Yashimye abatanze amakuru yatumye Nkurunziza afatanwa ayo Mayero y’amiganano; aboneraho gusaba buri wese kwirinda ibyaha aho biva bikagera no kugira uruhare mu kubirwanya atanga amakuru yerekeye abafite imigambi yo kubikora cyangwa ababikoze.
Kuri uwo munsi kandi Polisi mu karere ka Gasabo yafatanye Gashagaza Eric inoti eshatu z’Ibihumbi bitanu by’Amafaranga y’u Rwanda y’amiganano.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigaliyavuze ko uyu mugabo ufite imyaka 43 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Masoro, mu murenge wa Ndera; akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera.
Kinyarwanda
English











