Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali: Polisi yafatanye abasore batatu moto bikekwa ko bibye

Ku wa mbere tariki 23 Nyakanga uyu mwaka, Polisi mu Mujyi wa Kigali yafatanye abasore batatu moto ifite nimero ziyiranga (Pulake) RB 100 R bikekwa ko bibye umuntu utaramenyekana.

Abayifatanywe ni Ndayisaba Idrissa, Hakizimana Egide na Nshutiyabato Fabrice. Bafatiwe mu kagari ka Rwimbogo, mu murenge wa Nyarugunga, mu karere ka Kicukiro barimo kuyigurisha.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko ifatwa ry’aba batatu ryaturutse ku makuru Polisi yahawe n’uwendaga kuyigura.

Ku bijyanye n’uburyo bafashwe, SSP Hitayezu yabisobanuye agira ati,"Uwatanze amakuru y’ubwo bujura yamenye ko hari abantu barimo kugurisha moto ku mafaranga make ajya kubareba aho barimo kuyigurishiriza mu gipangu kirimo kubakwamo amazu. Ahageze bamubwiye ko bayishakamo Ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda; ariko ko kuyisuzuma bikorerwa aho imbere mu gipangu."

Yakomeje agira ati,"Uko kwanga ko ayisohora ngo ayisuzumire hanze y'igipangu barimo byatumye uwatanze amakuru y’ubwo bujura akeka ko bayibye; agisohoka aho hantu ahita amenyesha Polisi amakenga yagize kuri abo basore batatu. Polisi ihageze yabasabye ibyangombwa byayo barabibura; ibashyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha."

SSP Hitayezu yashimye uwatanze amakuru yatumye aba batatu bafatanwa iyo moto y’inyibano; agira abantu inama yo gusaba inyemezabuguzi igihe bashaka kugura ikintu cyakoreshejwe kugira ngo birinde kuba bagura ibyibano.

Yibukije akamaro ko gutangira ku gihe amakuru agira ati,"Iyo inzego zibishinzwe zimenye vuba ko hari abantu bafite imigambi yo gukora ibyaha, zifatanya kubikumira; bityo umutekano ugakomeza kubungabungwa no gusigasirwa. Abiba bakwiriye kubireka bagakora ibyemewe n’amategeko bibateza imbere, bikanateza imbere Igihugu."

Aba batatu bafashwe nyuma y’iminsi mike Polisi ifatanye abandi bantu batanu moto ebyiri bibye ahantu hatandukanye.

Iy’uwitwa Dusabeyezu Gratien ifite pulake RD 127T yafatanywe abitwa: Ishimwe Leonard, Ruzindana Bernard na Habumugisha Anaclet. Aba batatu bafashwe ku itariki 20 z’uku kwezi. Bafatiwe mu kagari ka Kigarama , mu murenge wa Kigarama, muri Kicukiro.

Indi moto ifite pulake RB 539X yafatanywe uwitwa Habimana Jean Baptiste ku itariki 13 z’uku kwezi. Yafatiwe mu kagari ka Gacyamo, mu murenge wa Gitega, mu karere ka Nyarugenge.

Ingingo ya 300 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa  igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.