Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali: Polisi yafashe uwakwirakwizaga amavuta yo kwisiga atemewe

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n?ibindi byaha (ASOC) ryafashe Uwurukundo Alice w?imyaka 30, yafatanwe amoko atandukanye y?amavuta yo kwisiga atemewe mu Rwanda harimo n?ahindura uruhu azwi ku izina rya mukorogo. Yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukuboza afatirwa mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu, Umudugudu wa Rukingu.

Uwurukundo yavuze ko ayo mavuta yari amaze amezi agera muri atatu ayacuruza mu buryo bwa magendu, amwe yayahabwaga n?umuntu atashatse kuvuga amazina ye utuye mu Karere ka Gicumbi andi yayahabwaga n?umuntu wo mu Karere ka Nyamasheke.

Yagize ati? Uwo mu Karere ka Gicumbi yanzaniraga ayo mu bwoko bwa Movit, yayakuraga mu gihugu cya Uganda, uwo mu Karere ka Nyamasheke yanzaniraga amavuta ahindura uruhu ya mukorogo, we yayakuraga mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Iyo bamaraga kuyangezaho nange nayacururizaga mu rugo aho mba nkajya nyatanga buhorobuhoro mu ibanga.?

Uwurukkundo yavuze ko yayacuruzaga abizi ko arimo gukora icyaha kuko ayo mavuta atemewe mu Rwanda. Yasabye imbabazi  abantu yagiye ayagurisha ariko cyane cyane azisaba abaturarwanda muri rusange.

Ati? Mu gitondo nagiye kubyuka nsanga abantu mu rugo iwanjye bahita bamfata, bansatse bansangana aya mavuta. Ndasaba imbabazi abo nagiye ngurisha aya mavuta kandi mbizi ko atujuje ubuziranenge, ndanasaba imbabazi Igihugu muri rusange kuba nakoraga icyaha nkana. Ndamutse mbabariwe ntabwo nabisubiramo kandi ndanagira inama n?undi wese waba ayacuruza kubicikaho kuko nta nyungu yabyo.?

Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) AfricaApollo  Sendahangarwa yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma Uwurukundo afatwa, yakanguriye n?abandi gukomeza gutanga amakuru kugira ngo ariya mavuta atemewe acike mu Rwanda.

Yagize ati? Polisi imaze igihe ikorana n?abaturage mu bikorwa byo kurwanya amavuta yangiza uruhu n?andi atemewe hano mu Rwanda. Ni muri urwo rwego twari dufite amakuru ko uriya Uwurukundo Alice acuruza rwihishwa amoko atandukanye y?amavuta atemewe harimo n?ayangiza uruhu (Mukorogo). Yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane afatirwa iwe mu rugo biturutse ku makuru twahawe n?abaturage kandi tuboneyeho kubashimira ubwo bufatanye.?

CSP Sendahangarwa yakomeje yongera gukangurira abagicuruza ariya mavuta cyangwa abafite ibitekerezo byo kuyacuruza ko babireka kuko ni icyaha gihanwa n?amategek. Yanabibukije ko usibye kuba ari icyaha baba barimo kwangiza ubuzima bw?abantu.

Ati? Ishami ry?umuryango w?abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n?umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.?

Uwurukundo yashykirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko   Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti;  ibintu bihumanya;  ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.