Kuri uyu wa kane tariki ya 31 Weurwe, Polisi y?u Rwanda yafashe umugabo witwa Noheri w?imyaka 30, ukurikiranweho kugura no gucuruza ibikoresho by?amashanyarazi, akaba yafatanwe Fusibles 26 zibwe ahantu hatandukanye mu gihugu, yafatiwe mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kigali, akagali ka Nyabugogo, umudugudu wa Kiruhura.
Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko uyu Noheli yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage bavugaga ko amatara yo ku muhanda w?aho batuye atacyaka.
Yagize ati: ?Polisi yahawe amakuru ko hari abantu biba ibikoresho by?amashanyarazi birimo insinga na Fusibles bigatuma amatara yo ku muhanda ataka. Polisi yahise itangira ibikorwa byo kubashakisha, habanza gufatwa uwitwa Bamporiki Peter na Munyeshyaka Jean Pierre, bafatanwe ibikoresho bitandukanye bifashishaga mu kwangiza ibikorwaremezo by?amashanyarazi, ubu bamaze gushyikirizwa urwego rw?ubugenzacyaha (RIB).?
CP Kabera yakomeje avuga ko bakimara gufatwa bavuze ko biriya bikoresho bagiye babyiba aho bangizaga ibikorwa-remezo mu turere dutandukanye tw?igihugu no mu mujyi wa Kigali, bakabigurisha n?uwitwa Noheli nawe wafashwe.
Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda yaburiye abantu bagura ibikoresho byibwe ko baba bakoze icyaha gihanwa n?amategeko, akangurira abaturarwanda kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe babonye abangiza ibikorwaremezo.
Yavuze ati? Polisi ntabwo izarambirwa kurwanya abangiza ibikorwa remezo kuko bidindiza iterambere kandi bikagira ingaruka no ku mutekano w?abaturage, kuko aho byibwe amatara atongera kwaka bityo bikaba byateza ubujura. Turakangurira abaturage kugira uruhare mu kubirinda kandi bakanatanga amakuru igihe babonye abarimo kubyangiza.?
Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw?Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Rwezamenyo kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse.
Ingingo ya 182 yo mu Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ivuga ko ?Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw?inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw?amazi n?inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by?itumanaho cyangwa by?ingufu z?amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu z?amafaranga y?u Rwanda.
Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n?urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y?umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y?inyungu rusange mu gihe cy?amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kinyarwanda
English










