Ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura imitangire ya serivisi muri Polisi ndetse n'amahame ryafashe abantu barindwi bakurikiranweho ubucuruzi bwa magendu n'ibindi bitemewe. Bafashwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Gashyantare bafatirwa mu Karere ka Nyarugenge aho ibyo bicuruzwa bari bagiye kubizana babivanye mu Karere ka Muhanga.
Uko ari barindwi bafatanwe imifuka 25 y'imyenda ya caguwa harimo n'ibitenge n'amakarito 5 arimo amavuta yangiza uruhu n'amakarito 5 arimo amata y'ifu.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.
Yagize ati" Polisi yakiriye amakuru avuga ko Munyaneza Alfred na Nshimiyimana Jean Marie Vianney barimo guhamagara abanyonzi babiri batwaye iyo myenda ya magendu. Iyo myenda ntago yagombaga kunyura mu nzira nyabagendwa Gitikinyoni-Nyabugogo kugira ngo badafatwa. Abapolisi baje kumenya amakuru barakurikirana bafata ba banyonzi babiri ,Sindayigaya na Habagusenga."
CP Kabera yakomeje avuga ko bariya banyonzi bivugira ko imyenda bayivanye hafi ya Nyabarongo bayihawe na Nteziryayo wari uyifite mu modoka ya FUSO. Nteziryayo yahamagawe n'abo banyonzi yari yahaye akazi , abapolisi bahise bamufata ajya kubereka aho yari yasize ikamyo harimo iyo caguwa itwikirijwe n'amatafari mu rwego rwo kuyihisha ni mu gihe Uwimana Adelphine na Mpanuwumva Valens Bafashwe bicaye muri ya kamyo.
Indi modoka RAC 825 V yafatiwe mu bikorwa bya Polisi biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage ko yari iya ba nyiri caguwa ikaba yagendaga imbere yabo mu rwego rwo kubaburira igihe baba hari aho babonye inzego z' umutekano mu muhanda.
CP Kabera yaburiye abakora bene ibyo byaha byose .
Ati" Polisi ikorana n'abaturage mu kugaragaza no gufata abaturage bacyekwaho ibyaha. Tuributsa abantu nanone ko Polisi itazihanganira uzajya mu bikorwa binyuranije n'amategeko kandi uzajya abifatirwamo azajya ashyikirizwa ubutabera."
Yashimiye abaturage batanze amakuru abakangurira gukomeza ubufatanye batangira amakuru ku gihe hakumirwa ibyaha bitaraba.
Abafashwe ndetse n'ibyo bafatanwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza.
Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).

Imodoka yakoreshwaga mu kugenda icunga aho abapolisi bari.
Kinyarwanda
English











