Mu rwego rwo gukomeza gukangurira abaturage kwirinda no gukumira ikwirakwira rya Koronavirusi, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu karere ka Gasabo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kamena banyuze mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Gasabo bakangura abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Abaturage bo mu mirenge ya Kinyinya, Kimironko, Bumbogo na Remera nibo baganirijwe. Baganirijwe ku kwambara agapfukamunwa neza, gukaraba amazi meza n'isabune, kwirinda kuramukanya bakoranaho cyangwa bahoberana, gusiga intera hagati y'umuntu n'undi nibura metero imwe, kwirinda ingendo zitari ngombwa,Kubahiriza amasaha yo kugera mu rugo (saa tatu za nimugoroba).
Umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu ndetse no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Joseph Nzabonimpa niwe wafatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake n’abayobozi mu nzego z’ibanze bo muri iriya mirenge mu gutanga ubu butumwa. Bwatangirwaga ahahurira abantu benshi nko mu masoko, muri za gare, mu mihanda inyuramo abantu benshi ndetse no mu dusantire.
CIP Nzabonimpa avuga ko muri rusange abaturage barimo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 usibye bakeya bakigaragara bagenda bambaye udupfukamunwa ku kananwa n’abakorera ku jijsho.
Yagize ati “Ahantu henshi barambara udupfukamunwa ndetse hari n’amazi yo gukaraba, gusuhuzanya barabiretse yewe n’andi mabwiriza barayubahiriza. Gusa haracyagaragara abacunga ko nta mupolisi ubareba cyangwa undi muyobozi bakagenda bakambaye ku kananwa, abo nabo turabegera tukabigisha bakabireka.”
CIP Nzabonimpa akomeza avuga ko muri ubu bukangurambaga abaturarwanda basabwa kumva ko kurwanya iki cyorezo bitareba umuntu runaka cyangwa urwego runaka ko ahubwo buri muntu agomba kumva ko bimureba ndetse hagira ubiteshukwaho mugenzi we akaba yamukebura.
Ati “Abaturage tubakangurira gutanga amakuru igihe hari bagenzi babo babonye barenze ku mabwiriza. Hari aho usanga abantu bacuruza inzoga mu tubari kandi bitemewe, abakoresha ibirori bagatumira abantu benshi, abakora amasengesho rwihishwa n’ibindi. Ibi byose tubagaragariza ko aribyo ntandaro yo kwanduzanya icyorezo.”
Si mu karere ka Gasabo ubu bukangurambaga babureye gusa kuko no mu minsi ishize bwabereye mu karere ka Kicukiro n’akarere ka Nyarugenge. CIP Nzabonimpa avuga ko ubu bukangurambaga ari gahunda igikomeza. Usibye no mu mujyi wa Kigali, ubu bukangurambaga burakomeje mu ntara zose z’u Rwanda, usibye kandi ubukanguramba bwo kugera ku baturage, Polisi y’u Rwanda inifashisha itangazamakuru mu gukangurira abaturarwanda kurwanya Koronavirusi.
INKURU BIJYANYE:
Kinyarwanda
English











