Mu bikorwa bya Polisi y?u Rwanda byabaye mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali hagati ya tariki ya 7 kugeza 11 Ukwakira, Polisi yafashe abashoferi basaga 14 batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha, aba bose bafashwe bafite igipimo kiri hejuru ya 0.8 by?umusemburo wa alukoro mu maraso yabo.
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 12 Ukwakira nibwo beretswe itangazamakuru, byabereye ku cyicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwezamenyo i Nyamirambo.
Aba bose bafashwe bemera amakosa bakoze, bakaba bicuza ndetse bagira inama bagenzi babo batwara ibinyabiziga kwirinda ibisindisha igihe cyose baziko bari butware ikinyabiziga kuko byabateza impanuka za hato na hato bakabura ubuzima cyangwa bakabuvutsa abandi.
Bahati Musaka umwe mu bafashwe yicujije impamvu yasomye ku bisindisha kuko byamuviriyemo igihombo gikomeye harimo no kubura amafaranga yo kwishyurira abana be ngo bajye ku ishuri.
Bahati yagize ati? Nafashwe ku Cyumweru mfatirwa i Nyamirambo mfite igipimo cya 1.14, ndicuza cyane kuko kuva nafatwa nabuze ubushobozi bwo gushakira abana bajye amafaranga y?ishuri, ndajyira inama abashoferi bagenzi banjye kwirinda gutwara ibinyibiziga banyoye ibisindisa, nabakangurira kujya basiga imodoka zabo mu gihe baziko bagiye kunywa ibisindisha ahubwo bagatega moto cyangwa taxi kuko iyo ufashwe biba ari igihombo gikomeye.?

Sebakungu Vincent ni umugabo w?imyaka 61 yavuze ko ubwo yari yajyanye umugore we kwa muganga, yicaye ahantu anywa icupa rimwe gusa, nuko bari mu nzira bataha Polisi imuhagaritse imusangana igipimo cya 3.52.
Yagize ati ? Natunguwe n?ibipimo Polisi yansanganye kuko numvaga icupa rimwe ntacyo ritwaye, ni isomo rikomeye nkuyemo ndagira n?inama bagenzi bajye kwirinda kunywa inzoga batwaye amamodoka kuko biteza impanuka kandi bitemewe n?amategeko agendana n?umutekano wo mu muhanda.?
Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda wungirije CSP Africa Apollo Sendahangarwa avuga ko ibi ari ibikorwa bya Polisi byo kurwanya no gukumira impanuka zo muhanda kandi bizakomeza bitazigera bihagarara.
CSP Sendahangarwa yagize ati ? Hashize igihe kinini dukora ubukangurambaga ku bijyanye n?umutekano wo mu muhanda harimo no gukangurira abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, ntabwo rero Polisi izigera icika intege mu gukora ibi bikorwa ari nayo mpamvu duhwitura abashoferi kureka gutwara banyoye ibisindisha kuko abazajya bafatwa bazajya bahanwa ntabwo bazihanganirwa.?
CSP Africa Apollo Sendahangarwa akangurira abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko yo mu muhanda mu rwego rwo gukumira impanuka za buri munsi, Abashoferi kandi baributswa kwirinda gutwara imodoka banyoye ibisindisha kuko ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse n?ubw?abakoresha umuhanda muri rusange.
Kinyarwanda
English











