Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali: Nyuma y’umuganda rusange hatanzwe n’ubutumwa bwo kurwanya ihohoterwa

Ubufatanye mu kurwanya burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni umusanzu buri wese asabwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye. Ubu ni ubutumwa bwagiye butangirwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali nyuma y’igikorwa cy’umuganda ngarukakwezi. Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi Madame Rose Rwabuhihi yabwiye abari bitabiriye igikorwa cy’umuganda wakorewe ahitwa mu Kanogo ho mu murenge wa Nyarugenge ko mu gihe hariho ihohoterwa nta mutekano uba uriho. Yakomeje agira ati” Turashaka Umujyi usukuye, utekanye, uzira ihohoterwa”. Yasabye by’umwihariko abatwara abagenzi mu modoka ndetse n’abayobozi b’amashyirahamwe yabo ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa kuko nk’uko yakomeje abivuga, ihohoterwa rishingiye ku gitsina rinakorerwa abagore n’abakobwa igihe bari mu modoka mu ngendo zitandukanye.

Umuyobozi w’Umuryango Pro-Femme Twese Hamwe Madame Jeanne D’Arc Kanakuze nawe yagarutse ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, akomeza avuga ko ubufatanye mu kurikumira no kurirwanya busaba ingufu z’inzego zitandukanye ndetse n’ubwitange bw’abaturage muri rusange.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibibereho myiza Madame Hope Tumukunde, we yagarutse ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali mu bikorwa bitandukanye by’iterambere n’isuku. Yavuze ko ubu bufatanye ari ngombwa ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, izi nzego zombi zikaba zariyemeje gukorana kugira ngo rirwanywe burundu.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel k. Gasana yavuze ko abagore 30 batakaje ubuzima bazize ibikorwa by’ihohoterwa muri uyu mwaka wa 2013 turi hafi gusoza. IGP Emmanuel K. Gasana yakomeje agira ati” Umunyarwanda utunganye ni uwubahiriza amategeko ndetse anarwanya ihohoterwa”.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda akaba yakomeje abwira abari aho ko kuba u Rwanda rufite gahunda igaragara mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, byatumye ruhabwa umwanya wo kuba icyicaro cy’ubunyamabanga mu kurwanya ihohoterwa ku rwego rw’Afurika. Icyicaro cy’ubu bunyamabanga kikazubakwa ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Ibuye ry’ifatizo ry’ahazubakwa iki cyicaro rikaba ryarashyizweho n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban-Ki-Moon muri uyu mwaka, ubwo yasuraga igihugu cyacu.

IGP Emmanuel K. Gasana akaba yasoje asaba abaturage kujya bageza amakuru ku nzego zitandukanye na Polisi y’u Rwanda kugira ngo habeho gufatanya kurwanya ihohoterwa. Hakaba hari n’imirongo ya terefone zahamagarwaho mu gihe habayeho ibikorwa by’ihohoterwa arizo: 3512,112,116.

Ubutumwa nk’ubu bwo gufatanya kurwanya ihohoterwa bukaba bwanatangiwe no mu Murenge wa Kanombe nyuma y’igikorwa cy’umuganda cyahuje Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego.