Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali: Mu bikorwa bya Polisi hafashwe amacupa arenga 1200 y'amavuta ahindura uruhu

Amacupa 1,225 y'amavuta atemewe ahindura uruhu yafatiwe mu bikorwa bya Polisi byabereye mu Mujyi wa Kigali, ni bimwe mu bikorwa Polisi y'u Rwanda irimo gukorera mu gihugu hose hagamijwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n'ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda.

Mu bicuruzwa byafashwe harimo amavuta yo kwisiga, amasashe n'ibiribwa,byafatiwe mu maduka atandukanye. Abantu bagera kuri 20 bafatanwe ibyo bicuruzwa bitemewe barimo kubicuruza, bafashwe kuwa kabiri tariki ya 21 Nzeri.

Nyandwi Athanase ni umwe mu bafashwe bacuruza ibicuruzwa bitemewe yabicururizaga mu muhanda (Ubuzunguzayi). Ni cyo kimwe na Ayinkamiye Angelique, we yemeye ko amaze umwaka urenga acuruza amavuta atukuza uruhu akaba yayacururizaga mu muhanda.

Nyandwi Athanase ni umwe mu bafashwe bacuruza ibicuruzwa bitemewe

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko abantu barenga 20 bafashwe bacuruza ibyo bicurizwa bitemewe bafatiwe mu bikorwa bya Polisi birimo kuba mu gihugu hose. Hakaba hagamijwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu ndetse n'abacuruza ibintu bitemewe.

Yagize ati "Minisiteri y'Ubuzima yashyize ahagaragara urutonde rw'amavuta atemewe mu Rwanda kandi byagiye bimenyeshwa abaturage inshuro nyinshi. Ni cyo kimwe n'amasashe yaciwe mu Rwanda kubera ukuntu yangiza ibidukikije, turagira inama abantu kwirinda ubucuruzi bwa magendu cyangwa gucuruza ibintu bitemewe."

Hari urutonde rw'amavuta 1,342 arimo ikinyabutabire cyangiza uruhu, aya mavuta ntiyemewe mu Rwanda. CP Kabera yibukije abantu ko ubucuruzi bwa magendu bugira ingaruka ku bukungu bw 'Igihugu. Yavuze ko usibye kuba binazana ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge ku isoko ryo mu Rwanda, biriya bicuruzwa bihombya ubicuruza kuko iyo afashwe ibicuruzwa bye birafatirwa akanacibwa amande.

Ayinkamiye Angelique yemeye ko amaze umwaka urenga acuruza amavuta atukuza uruhu akaba yayacururizaga mu muhanda.

Yasabye abaturage gukurikiza amategeko bakirinda ubucuruzi bwa magendu no gucuruza ibitemewe. abafashwe bose bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko   Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Itegeko n? 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n?icuruzwa ry?amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ingingo  ya 10 ivuga ko  Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n?ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?inshuro icumi (10) z?agaciro k?ayo masashe n?ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko Umuntu uranguza amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n? ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga ko Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n?ibyo bikoresho akabyamburwa.

Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).

Itegeko N? 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw?isoresha ingingo ya 87 ivuga ko Umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira: gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw?imisoro byifashishwa mu gusoresha;guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n?ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry?ubucuruzi bikozwe n?ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw?Imisoro ibitabo by?ibaruramari cyangwa kubyangiza;  gukoresha ibitabo by?ibaruramari by?ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Mu bicuruzwa byafashwe harimo amavuta yo kwisiga, amasashe n'ibiribwa,byafatiwe mu maduka atandukanye.