Kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2013, Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Kimisagara mu Mujyi wa Kigali mu gikorwa cyo kwamagana no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa hanze y’ingo ndetse no mu ngo.
Iki gikorwa kikaba cyabanjirijwe n’urugendo rwatangiriye hafi y’Umurenge wa Muhima rusorezwa ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara. Uru rugendo rukaba rwari rugamije kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
Abarwitabiriye bari mu nzego zitandukanye z’abagore bakorera ibikorwa byabo mu Mujyi wa Kigali bafatanyije n’abapolisikazi bakorera ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ndetse n’abandi bo mu zindi nzego bari baje kwifatanya nabo. Iki gikorwa cyo kwamagana ihohoterwa kikaba cyarateguwe ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, ihuriro ry’abanyarwandakazi rigamije kurwanya ihohoterwa babitewemo inkunga n’Umuryango w’Abibumbye UN WOMEN.
Umwe mu bafashamyumvire bo mu Murenge wa Kimisagara bibumbiye mu ishyirahamwe rishinzwe gutanga ubukangurambaga hirya no hino mu Murenge hagamijwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa yavuze ko mu bikorwa byabo baje gusanga koko hariho ihohoterwa rikorerwa mu duce dutandukanye haba mu masoko, mu bigo abagenzi bategeramo imodoka n’ahandi. Yongeyeho ko batacitse intege ahubwo bagiye batanga ubutumwa ku bantu b’ingeri zinyuranye kugira ngo iryo hohoterwa ricike burundu.
Ubwo butumwa bwabo bagiye babucisha mu bigo by’amashuri, kuri radiyo yitwa ijwi ry’umuturage ikorera mu kigo abagenzi bategeramo imodoka cya Nyabugogo n’ahandi.
Madame Diana L. Ofwona ahagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda UN WOMEN mu ijambo rye yavuze ko itariki ya 25 ya buri kwezi yashyizweho n’umuryango UN WOMEN kugira ngo habeho guhuriza hamwe imyumvire n’imbaraga bigamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
Ibyo bikorwa byose bikaba biba bigamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa aho ariho hose haba mu ngo ndetse no hanze y’ingo nk’aho abantu bategera imodoka, ku mashuri, ahantu hatari urumuri n’ahandi.
Yakomeje yizeza ko umuryango UN WOMEN uzakomeza ibikorwa byawo byo gufatanya n’ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse n’Umujyi wa Kigali kurwanya iryo hohoterwa.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Hope Tumukunde we mu ijambo rye yavuze ko kuri uyu munsi atari u Rwanda gusa rwazirikanye iki gikorwa cyo kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa kuko no mu bindi bihugu byazirikanye uyu munsi.
Madame Hope Tumukunde yakomeje avuga ko u Rwanda rugeze kure mu gushyira mu bikorwa gahunda zose zo kurwanya ihohoterwa. Yavuze ko hagiyeho amategeko ahana ibikorwa by’ihohoterwa, kwigisha ububi bw’ihohoterwa, amatara amurika hose hashobora gufasha abagizi ba nabi bakora ihohoterwa yashyizweho. Madame Hope Tumukunde kandi yanavuze ko inzego z’umutekano zashyize ingufu mu kurwanya iryo hohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasoje ijambo rye asaba buri wese ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa kugira ngo ricike burundu.