Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha(RIB) beretse itangazamakuru abakozi 17 bo mu nzego zitandukanye za Leta, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'ikorwa ry'inzoga n'binyobwa bitujuje ubuziranenge biherutse gukurwa ku isoko ry' u Rwanda. Igikorwa cyo kuberekana cyabereye ku cyicaro gikuru cy'Urwego rw'Ubugenzacyaha, ku Kimihurura, kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kanama.
Muri abo harimo 10 bakoraga mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), 3 bo mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzirangenge (RSB) n'ababandi bo mu nzego z'ibanze barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge n’ab’utugari bo mu karere ka Gisagara na Karongi.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda akaba n'Umuyobozi w'ishami ry’Inozabubanyi n'Itangazamakuru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko kuva igikorwa cyo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge gitangiye cyatanze umusaruro ufatika.
Yagize ati: “Imibare twari dufite mu byumweru bibiri bya nyuma by’ukwezi kwa Nyakanga, ibyaha bifite aho bihuriye no gukubita no gukomeretsa byari 345, hanyuma guhera ku itariki ya 1 kugeza tariki ya 12 Kanama, ibyo byaha byari 188 bivuze ngo byagabanutseho 50% mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Turizera ko bishobora kugabanuka kurushaho kuko akazi karacyakomeje, kubera ko hari abakibihishe, abakibicuruza rwihishwa n’abadatanga amakuru y’aho biri.”

ACP Rutikanga yavuze ko hari n’abagenda bagahisha ibi binyobwa ku baturanyi bityo ubiketsweho bajyayo ntibabibone. Ati: “Mbonereho kubwira abayobozi b’inzego z’ibanze n’abandi bagerageza gukingira ikibaba abafite aho bahuriye n'ibi binyobwa byaciwe ndetse bagashaka kubijyamo, barimo barahitamo nabi bamenyeko ari abafatanyacyaha bazafatwa kandi babihanirwe.”
Yaburiye kandi ibigo bizi ko bitanga ibyangombwa by’ubuziranenge n’ibikora ubugenzuzi ko ibi bikwiye kubabera isomo bakajya bakora ibintu uko byateguwe bikurikije amategeko yashyizweho. Yanagarutse ku bantu bose bazi ko bakora ibinyobwa ndetse n’ibiribwa bitujuje ubuziranenge bakabijyana ku isoko bazi ko byangiza ubuzima bw’abantu ko aya ari amahirwe yo kongera kwigenzura bakabireka batarahura n’ibibazo kuko ijambo ngo si narimbizi ko byarengeje igihe cyangwa bitujuje ubuziranenge ritazongera gukora.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Murangira B Thierry, yavuze ko kuva iki gikorwa cyo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge cyatangira ku wa 20 Nyakanga, kimaze gufatirwamo abantu 104 bafitanye isano n'ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge ndetse 97 muri bo bamaze gukorerwa dosiye zikaba zarashyikirijwe ubushinjacyaha.

Yagize ati: “Iki gikorwa cyo gufata ibinyobwa bitujuje ubuziranenge cyagiyeho ku neza yo gushakira ubuzima bwiza abaturage kugira ngo bubungabungwe cyane cyane urubyiruko kuko arirwo rukunze kugaragara rukoresha ibi binyobwa. Birababaje rero kuba waba uri umuyobozi mu rwego runaka ugahishira cyangwa ukagira uruhare mu ikorwa n’ikwirakwizwa ry’ibinyobwa bitwara ubuzima bw’abantu.”
Umuvugizi wa RIB yavuze ko aberekanywe uyu munsi bagize uruhare rufatika mu ikorwa ry’ibinyobwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge biherutse gukurwa ku isoko ry’u Rwanda, bakaba bakurikiranyweho ibyaha bibiri aribyo; gukoresha ububasha bahabwa n'itegeko mu nyungu za bo bwite no kuba icyitso cyo guha umuntu ikintu gishobora kumwica cyangwa kikagira ingaruka ku buzima bwe.

Kinyarwanda
English










