Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali: Hateraniye inama ya 11 y’umushyikirano

Inama y’igihugu y’Umushyikirano yateranye ku nshuro yayo ya 11 yashyizweho n’Itegeko Nshinga ryo mu mwaka wa 2003, nk’uburyo bw’Abanyarwanda bagomba kwishakira ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite.

Iyoborwa na Perezida wa Repubulika, ihuza abantu b’ingeri zitandukanye barimo abagize Guverinoma, abagize Inteko ishinga amategeko, abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano, abahagarariye Abanyarwanda baba mu mahanga, abagize Sosiyete sivile n’urwego rw’abikorera, abanyamakuru, abayobozi b’inzego z’ibanze, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi batumirwa na Perezida wa Repubulika.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 kugeza ku wa gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2013, mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko hateraniye inama ya 11 y’igihugu y’umushyikirano.

Muri iyi nama, abayitabiriye baganiriye ku bibazo bireba igihugu, uko imiyoborere yifashe mu nzego z’ibanze ndetse yize no ku bumwe mu gihugu n’izindi ngingo.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame afungura iyo nama kuwa gatanu tariki ya 6 ukuboza, yatangaje ko iyi nama ari ingirakamaro kuko ivamo ibitekerezo bituma igihugu gitera intambwe mu byiciro binyuranye by’ubuzima bw’igihugu.

Yibukije ko kwiha agaciro bigombye kujya  mu ngiro bikava mu bikorwa by’amagambo. Perezida wa Repubulika yavuze  ko umushyikirano usuzuma uruhare rwa buri wese aho tuva, aho turi n’aho tugana. Yavuze ko uganisha ku gusuzuma ibikorwa n’intambwe bigenderwaho biganisha ku gukemura ikibazo icyo ari cyo cyose Umunyarwanda yaba afite.

Perezida wa Repubulika yakomeje avuga ko iyo Abanyarwanda biyubaka bareba n’abandi, inyungu ziri hagati yabo bakuzuzanya. Yakomeje avuga ko u Rwanda rutatera imbere rudafatanyije n’amahanga. Ariko habanza gukemurwa iby’imbere mu gihugu ariko na bwo hakaba ubufatanye.

Kuwa gatandatu tariki ya 7 Ukwakira habaye  ikiganiro kimwe "Ndi Umunyarwanda : Guharanira gusigasira ubunyarwanda". Intego nyamukuru ya gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ikaba gushimangira ubumwe n’ubwiyunge.

Akaba ari urubuga rwo kungurana ibitekerezo rw’uko abantu barushaho gushyira imbere ubunyarwanda nk’inkingi ikomeye yafasha Abanyarwanda kugera ku bumwe n’iterambere rirambye.