Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Kamena, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza yatangije ku mugaragaro amahugurwa yihariye y’abapolisi bazahugura abandi ku bijyanye no kugenza ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina (SGBV).
Ni amahugurwa yitabiriwe n’abapolisi 20 bo mu bihugu bihuriye mu muryango uhuza Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EASF), azamara iminsi 10, abera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.
Abayitabiriye ni abo ku rwego rwa ba ofisiye baturutse mu bihugu icyenda (9) by’Afurika ari byo; u Rwanda, Sudani, u Burundi, Komore, Ethiopia, Kenya, Djibouti, Somalia na Uganda, hagamijwe kongerera ubushobozi inzego z’umutekano mu Karere, mu rwego rwo kurushaho guhangana n’ibibazo bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, DIGP Ujeneza yagarutse ku kamaro kayo n'umusaruro yitezweho mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ingaruka zaryo zirimo gusenya ingo, gutesha agaciro uwarikorewe no gusenya ubumwe bw’abaturage.
Yagize ati: “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje kuba kimwe mu byaha bikomeye birenga imbibi z’uburenganzira bwa muntu muri iki gihe. Ibyo muzigira hano muzabifate neza kugira ngo muzabyigishe abo muzasanga mu bihugu mukomokamo, dukomeze kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina iryo ari ryo ryose.”
DIGP Ujeneza yakomeje avuga ko hazakomeza kunozwa ingamba zo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina binyuze mu mahugurwa ahoraho no mu bufatanye bw'ibihugu.
Ati: “Twahisemo kuzana abapolisi bakomoka mu bindi bihugu mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku rwego rw’umuryango n’ibihugu biwugize, mu karere n’ahandi ku isi. Turacyakomeza guhugura no kunoza imikoranire binyuze mu bufatanye n’inzego zifite aho zihuriye n’iki kibazo nk’Ikigo cy’Icyitegererezo mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.”

Mu ijambo rye muri uyu muhango, Col. Melance Ntakiyiruta, uhagarariye umuyobozi mukuru wa EASF, yashimangiye akamaro k'aya mahugurwa ku bihugu bigize umuryango wa EASF, avuga ko ari Ishema kuyahabwa nk’abapolisi bazahugura abandi bikazaba umusingi ukomeye ku gukumira, kugenza no guhangana n'ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Afurika y’Iburasirazuba’’
Col. Ntakiyiruta yasoje ashimira igihugu cy’u Rwanda ku kuba cyaremeye kwakira aya mahugurwa, ashimira n’abapolisi baturutse mu gihugu cya Denmark bazafasha abitabiriye amahugurwa kwiga no gusobanukirwa neza uko bagenza ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Aya mahugurwa agaragaza umuhate w’ibihugu byo mu Karere mu guharanira agaciro k’ikiremwamuntu n’ubutabera, cyane cyane mu duce twibasiwe n’amakimbirane n’umutekano muke, hibandwa ku gushyigikira no guteza imbere ubushobozi bw’umuryango mu gukomeza imyiteguro yo guhangana n'ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina binyuze mu kongera ubumenyi bw’abagize inzego z’umutekano mu kubikumira no guhangana nabyo.



Kinyarwanda
English










