Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KIGALI: Hasojwe amahugurwa y’abayobozi b’amatsinda y’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ugushyingo, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, habereye umuhango wo gusoza ku mugaragaro amahugurwa y’abahuzabikorwa b’amatsinda y’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Ni amahugurwa y’icyumweru yitabiriwe n’abasaga 20, barimo abahuzabikorwa b’amatsinda y’abapolisi ari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (FPUs) hirya no hino ku isi ndetse n’abarimu bahugura abitegura kujya mu butumwa bw’amahoro, yari agamije kubongerera ubumenyi no gusangira ubunararibonye n'imikorere myiza mu guhangana n'imbogamizi bahura nazo mu bikorwa byo gucunga umutekano.

Umuhango wo gusoza amahugurwa wayobowe n’Umuyobozi wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye (UNPOL), Commissioner Faisal Shahkar wari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye.

Commissioner Faisal yavuze ko aya mahugurwa ari intambwe iganisha ku kubaka Polisi y’igihe kizaza, ishingiye ku guhanga udushya, gukoresha ikoranabuhanga, kutiganda mu kazi, no gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byohereza Abapolisi mu butumwa bw’Amahoro. 

Yagize ati: “Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye bakorera mu bice birangwamo ihindagurika ryihuse ry’ibihungabanya umutekano birimo ibyaha by’indengakamere n’ibikorwa n’abitwaje intwaro. Birasaba gushyira umuturage ku isonga, gukora vuba no kwifashisha ikoranabuhanga mu guhangana nabyo.”

Yakomeje agira ati: “Amatsinda y'Abapolisi mu butumwa bw'Amahoro ni inkingi y'imikorere y'umuryango w'Abibumbye mu gucunga umutekano, kuko afite ubushobozi bwo koherezwa vuba mu duce turangwamo umutekano muke no kuhakorera nk’itsinda rishyize hamwe, kandi rifite ubushobozi bw'ibanze mu kurinda abaturage b’abasivili guhohoterwa.”

Commissioner Faisal yavuze ko hazakomeza kongerwa umubare w’abapolisikazi boherezwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu kurushaho kubahiriza ihame ry’uburinganire, anashimangira ko Polisi izakomeza gushyigikira ibikorwa byo gukumira amakimbirane no guharanira amahoro arambye.

Yasoje ashimira abitabiriye amahugurwa ku bwitange bagaragaje, ashimira na Polisi y’u Rwanda yabakiriye.

IGP Namuhoranye mu ijambo rye, yavuze ko aya mahugurwa ari urubuga rufasha mu kungurana ubunararibonye, imikorere myiza no gufatira hamwe ingamba zo guhangana n’imbogamizi zigaragara mu kazi kandi ko azabafasha mu guhora biteguye, kuzuza neza inshingano no gukorera mu mucyo.

Yavuze ko u Rwanda nk’igihugu cyohereza umubare munini w’abapolisi mu butumwa bw’amahoro, ruzakomeza gushyigikira amahoro n’umutekano mpuzamahanga binyuze muri gahunda y’Umuryango w’Abibumbye.

Ati: “Twiteguye gukomeza gukorana na Polisi y’Umuryango w’Abibumbye mu guteza imbere ubushobozi no kuzuza inshingano z’ibikorwa byo kubungabunga amahoro.”

Yashimiye Polisi y’Umuryango w’Abibumbye ku mikoranire n’icyizere igirira u Rwanda, ashimira n’abasoje amahugurwa,  abashishikariza kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bungutse aho bakorera no kubusangiza abandi.

Mu gihe bamaze mu mahugurwa basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo kugira ngo babashe gusobanukirwa amateka yaranze u Rwanda by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’uko yahagaritswe n’ingabo zari iza RPA.

U Rwanda ni cyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere ku isi mu kohereza umubare munini w’abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro  aho rufite amatsinda atandatu y’abapolisi bakorera mu bice bitandukanye arimo ane abarizwa muri Repubulika ya Santrafurika n'abiri muri Sudani y’Epfo yose hamwe agizwe n’abapolisi  hafi 900 n’abandi bapolisi badakorera mu matsinda (IPOs).

Inshingano z’ibanze z’amatsinda y’abapolisi mu butumwa bw’amahoro ni ukurinda abaturage b’abasivili bugarijwe  n’intambara, kurinda umutekano n'ituze rusange, kurinda abakozi n’ibikorwaremezo bya Loni, gukorana bya hafi n’abaturage, gushyigikira ibikorwa by’inzego z’umutekano z’imbere mu gihugu no gutanga ubutabazi ku baturage bahuye n’akaga.