Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga, ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi y’u Rwanda ryifashisha imbwa mu gucunga umutekano (Canine Brigade) giherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa ajyanye n’ubuvuzi bwazo.
Ni amahugurwa yakozwe mu gihe cy’umwaka umwe, yateguwe ku bufatanye n’ibitaro bya New Vision Veterinary Hospital, yitabiriwe n’abo muri Polisi y’u Rwanda no mu ngabo z’u Rwanda (RDF).
Ubwo yasozaga aya mahugurwa, Komiseri ushinzwe amahugurwa muri Polisi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi mu kurushaho kubaka amahoro n’umutekano ari byo nkingi y’iterambere rirambye.

Yagize ati: “Inshingano za Polisi n’izindi nzego z’umutekano ni uguharanira ko igihugu kigira amahoro n’umutekano bifatwa nk’umusingi w’iterambere rirambye. Imbwa zifashishwa mu bikorwa by’umutekano ziza mu by’ibanze bikenerwa bityo aya amahugurwa ni indashyikirwa mu kurushaho kuzuza neza izo nshingano .”
ACP Rugwizangoga yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbere kubaka ubushobozi mu rwego rwo gutuma haboneka abapolisi bafite ubushobozi bwo gukora neza akazi kabo ka buri munsi by’umwihariko akazi kajyanye no kuvura amatungo gasaba ubumenyi n’ubushobozi bihagije, ubwitange no gukomeza kwihugura.
Yavuze ko hazakomeza gushyirwa imbaraga nyinshi mu kuzamura urwego rw’imikorere no gushyira mu bikorwa imishinga y’Ishami ryifashisha imbwa mu gucunga umutekano irimo; guteza imbere ivuriro ryazo, ubworozi n’amahugurwa yihariye y’abaveterineri.

ACP Rugwizangoga kandi yashimiye abafatanyabikorwa n’abarimu ku ruhare rwabo mu migendekere myiza y’amahugurwa, asaba abasoje amahugurwa kuzashyira mu bikorwa ibyo bungutse mu kunoza akazi kabo no gukomeza kwiyungura ubumenyi.
Muragijemariya Flora; Umuyobozi wa New Vision Veterinary Hospital, yavuze ko iyi gahunda y’amahugurwa ishingiye ku cyerekezo cyo kuzamura urwego rw’ubuvuzi muri Polisi y’u Rwanda binyuze mu Ishami ryifashisha imbwa mu gucunga umutekano, hatangwa ubumenyi, ubushobozi n’indangagaciro zikenewe mu guhangana n’inzitizi zishobora kugaragara mu migendekere myiza y’akazi gakorwa n’iri shami.
Yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bw’ubufatanye, avuga ko bazakomeza gushyigikira imikoranire igamije kongera ubunyamwuga n’ubunararibonye mu bijyanye n’ubuvuzi bw’amatungo magufi.
Dr. Ndayisenga Fabrice wari uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi ( RAB), yashimye Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bateguye aya amahugurwa, avuga ko akamaro kayo katagarukira kuri Polisi y’u Rwanda gusa ahubwo ari intambwe nziza ku gihugu muri rusange, ashimira abayasoje ku bwitange n’umurava, abasaba gukomeza gutekereza mu buryo bwagutse, gukorera hamwe no kuba intangarugero mu kwishakamo ibisubizo.


Kinyarwanda
English











