Polisi y?u Rwanda ku bufatanye n?ikigo gishinzwe ibiribwa n?imiti (RFDA), ku wa Gatatu, tariki ya 26 Ukwakira, hatahuwe uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, mu Murenge wa Jabana, mu Karere ka Gasabo.
Abantu babiri; Ngabonziza Geoffrey, nyir?uruganda, na Sinaribonye Vedaste, bivugwa ko ari we wakwirakwizaga izo nzoga, bose batawe muri yombi.
Bafatanywe litiro zirenga 3500 z'inzoga zitwa Huguka hamwe na litiro zigera ku 1000 z'inzoga z?Agasusuruko, zari mu iduka rya Ngabonziza riherereye Nyabugogo no ku ruganda ruri mu murenge wa Jabana aho mu iduka rya Nyabugogo gusa hafatiwemo litiro 1590 za Huguka na litiro 904 z?Agasusuruko .
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko ibidomoro birimo litiro 2000 byabonetse mu ruganda rukorerwamo izo nzoga mu murenge wa Jabana, mu gihe macupa 106 yazo yabonetse mu iduka rya Sinaribonye, uruganda rwaje gufungwa inzoga nazo zikamenwa.
Yagize ati: "Ngabonziza utari ufite icyangombwa kimwemerera gukora izi nzoga, cyaba ari icyatanzwe n?Ikigo cy?igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) cyangwa Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n?imiti (RFDA) nk?iby?ibanze byemerera umuntu gutangiza uruganda, byagaragaye ko yatangiye gukora inzoga z?inkorano zirimo ikinyabutabire cya Ethanol mu mwaka wa 2020.?
Inzoga zose zafashwe zangirijwe mu ruhame nyuma yo gusobanurira abaturage ububi bwazo ku buzima.
Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy?ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk?ibiyobyabwenge byoroheje nk?uko biteganwa n? iteka rya Minisiteri y?ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n?ibyiciro by?ibiyobyabwenge.
Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Kinyarwanda
English









