Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KIGALI: Hamenwe litiro zisaga ibihumbi 470 z’ikinyabutabire cya Etanolo

Hashize iminsi mike Leta y’u Rwanda itangije gahunda yo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage kuko bimaze iminsi bizahaza ubuzima bwa benshi abandi bikabahitana, aho kugeza ubu hamaze gufungwa inganda zibikora nyinshi zirenga 130.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyategetse ko ibikorwa byose byamamaza ibinyobwa birebwa n’iki cyemezo bihagarikwa, ndetse n’ibyapa byose bibyamamaza bigakurwa mu gihugu hose.

Ni muri urwo rwego mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kanama, ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’iz’ibanze, batangije igikorwa cyo kumena ikinyabutabire cyifashishwa mu gukora izo nzoga zitujuje ubuziranenge cyangwa se zitakozwe mu buryo bw’umwimerere kizwi nka ‘Ethanol’. Aho kwikubituro hamenwe litiro zisaga ibihumbi 470 zacyo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, avuga ko igikorwa cyatangijwe uyu munsi cyo kumena iki kinyabutabire cya Etanolo cyifashishwa mu gukora inzoga zitujuje ubuziranenge kizakomeza.

Yagize ati: “Izi litiro zamenwe uyu munsi ni izakusanyijwe mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali zihurizwa ahantu hizewe kugira ngo zirindirwe umutekano hamwe zikuwe aho zari zibitse. Igikorwa rero cyo gukomeza gushaka n’izindi kuko hari abakizibitse kizakomeza.”

CIP Gahonzire yavuze ko ibinyobwa byakozwe hifashijwe Etanolo kimwe n’ibindi byose bitakozwe mu buryo bw’umwimerere nabyo bizakomeza gushakwa bikamenwa mu rwego rwo gukomeza kurengera ubuzima n’umutekano by’abanyarwanda.

Yagize ati: “Turagira inama umuntu wese uziko yaba afite ibi binyobwa n’iki kinyabutabire ko yatanga amakuru bigakusanirizwa hamwe bikamenwa kuko ibikorwa byo kubishaka ntibizigera bihagarara kandi uzabifatanywa azahanywa. Turagira inama kandi abaturage kwirinda kunywa ibinyobwa byose bitujuje ubuziranenge kuko bibangiriza ubuzima, nanone kandi bakaduha amakuru ku gihe by’aho babibonye.”

Minisiteri y’ubuzima itangaza ko uyu mwaka mu mezi arindwi ashize, abantu bagera kuri 50 bamaze guhitanywa n’izi nzoga zitujuje ubuziranenge, mu gihe abarenga 100 bahuye n’ikibazo cy’ubuhumyi kubera zo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko mu iperereza bamaze iminsi bakora rijyanye n’abakora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ryasize abarenga 61 bafunzwe mu gihe abandi bagishakishwa.

Mu byaha abakurikiranywe bashinjwa harimo icyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima bwe, gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu n’ihazabu kuva ku 300.000 Frw kugeza ku 500.000 Frw.

Iyo icyo kinyobwa cyatanzwe giteye indwara idakira, igifungo kirazamuka kikagera kuva ku myaka 20 kugera kuri 25 n’ihazabu 500.000 Frw kugera kuri miliyoni 1 Frw.