Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KIGALI: Hafashwe ibindi binyabiziga 258 byagendaga bidacanye amatara

Polisi y'u Rwanda yafashe ibindi binyabiziga 258 birimo imodoka n'amapikipiki bitari bicanye amatara, mu bikorwa byakorewe mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.

Byafashwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 15 no ku wa Gatatu tariki 16 Kanama, nyuma y'uko abapolisi bo mu Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda basanze bigenda bidacanye amatara nk'uko biteganywa n'amategeko.

Harimo moto 160 n'imodoka 98 zafatiwe muri ibyo bikorwa, ba nyirabyo bategekwa kwishyura amande.

Amatara magufi y'amapikipiki na velomoteri bigenda mu nzira nyabagendwa agomba gukoreshwa igihe cyose no mu buryo bwose.

 Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange na zo zigomba gucana amatara y’imbere mu binyabiziga kuva ku isaha ya saa 6h00 z’umugoroba.

Izindi modoka zafashwe ni izakoreshaga Inzira nyabagendwa nijoro zidacanye amatara.

Ni nyuma y'uko ku wa Mbere w'iki Cyumweru hari Hafashwe ibindi binyabiziga birenga 200, mu mukwabu waje ukurikira ubukangurambaga bwibutsaga abatwara ibinyabiziga kubahiriza amabwiriza arebana no gucana amatara ku binyabiziga.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko izi ngamba zigenda zifatwa hagamijwe kunoza umutekano wo mu muhanda no gutuma abantu bagenda mu binyabiziga batekanye kandi ko abatabyubahiriza bazakomeza kubihanirwa.

Yagize ati: "Biroroshye cyane kubona ko moto idacanye itara haba ku manywa cyangwa nijoro. Turongera kwibutsa abatwara bisi zitwara abantu mu buryo bwa rusange ko gucana amatara y'imbere mu modoka ari itegeko ku bw'umutekano w'abagenzi kimwe n'andi matara y'urugendo igihe ikinyabiziga gikoresha umuhanda bwije.