Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe ibikorwa (DIGP), Commissioner of Police (CP) Vincent Sano, yasabye urubyiruko rw'abakorerabushake (youth volunteers) ruhagarariye abandi rugera kuri 500 rwo mu Mujyi wa Kigali, kurwanya ibiyobyabwenge, inzoga n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge cyane cyane byiganje mu rubyiruko ndetse no kugira uruhare rufatika mu gukangurira abaturage muri rusange kubirwanya no kubyirinda.
Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga, mu nzu Mberabyombi y'akarere ka Gasabo, mu nteko rusange y'urubyiruko rw'abakorerabushake ngarukamwaka, yabahuje n'Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe ibikorwa (DIGP), CP Vincent Sano ari kumwe n'Umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel n'abandi bayobozi batandukanye.
CP Sano yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kuba ku isonga mu kurwanya ibiyobyabwenge, inzoga n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko bigira ingaruka ku buzima, bigatuma abana bava mu ishuri, bigateza amakimbirane mu miryango, ubukene n’ibindi byaha biteza umutekano muke.
Yagize ati: “Turabasaba kugira uruhare rufatika mu kurwanya ibiyobyabwenge, inzoga n’ibinyobwa bitakozwe mu buryo bw’umwimerere kuko bikomeje kwangiza ubuzima bwa benshi ndetse abandi bakabutakaza. Nimufate iya mbere mwigishe abandi ububi bwabyo n’ingaruka bibagiraho, mufashe urubyiruko rwataye amashuri gusubirayo no kurinda umuryango nyarwanda muri rusange izi nzoga n’ibiyobyabwenge.”

Yakomeje agira ati: “Nimurandura ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, bizagaragarira mu kugabanuka k’umubare w’urubyiruko rujyanwa mu bigo Ngororamuco, mu Magororero, umubare w’abangavu baterwa inda zitateganyijwe, abava mu mashuri ndetse no kugabanuka k’umubare w'abakuze wabaswe nabyo.”
DIGP Sano yabwiye urubyiruko rw’abakorerabushake ko urubyiruko muri rusange arirwo mbaraga za none n’iz’ejo hazaza bityo ko igihugu gifite amahirwe yo kubagira kuko bashobora kuba umusemburo w’impinduka nziza.
Ati: “Ni mwebwe bayobozi b’ejo, nimwe muzaheka indangagaciro z’u Rwanda mukaziraga abazabakomokaho, niyo mpamvu tubasaba gutangira kwitegura ubu kuzaba abayobozi n’abanyarwanda beza bafite ubuzima bwiza butabaswe n’ibiyobyabwenge. Turabashakaho ubufatanye mukabigira umuhigo wo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, mukarinda abaturage kuko ejo hazaza heza h’u Rwanda nta wundi uzahatwubakira aritwe ubwacu tuzahubaka kandi umutekano ukwiye gucungwa na buri wese.”

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake guhagararira ubuyobozi aho rutuye kuko ariho hagaragara abishora mu bikorwa by’ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Turashimira ibikorwa byanyu byivugira, mudufashe guca burundu inzoga zitujuje ubuziranenge n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mutanga amakuru ku gihe y’aho bikorerwa n’ababikoresha kandi mugira n’uruhare mu gukangurira urubyiruko kwirinda ubwomanzi n’uburara n’indi mico ihabanye n’indangagaciro nyarwanda.”
Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Mujyi wa Kigali, Uwitonze Alexia, yashimiye inama n’impanuro bahawe; yizeza ko bagiye gushyiramo imbaraga bakarwanya inzoga n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ndetse n’ibiyobyabwenge baharanira kubaka u Rwanda rutekanye.


Kinyarwanda
English










