Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali: Abarenga ibihumbi 3 bakoze ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga

Kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Gashyantare 2014, kuri sitade Amahoro i Remera no kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, hatangiye igikorwa cyo  gukorera uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

Abitabiriye ikizamini bose hamwe bakaba ari 3. 003, abakoreye kuri sitade Amahoro I Remera bakaba ari2071, abandi basigaye bakaba bakoreye i Nyamirambo.

Umwe mu bakoze icyo kizamini witwa Uwihoreye Consolée w’imyaka 49 ukomoka mu murenge wa Gatsata akarere ka Gasabo, yavuze ko yizeye gutsinda, aho yagize ati: “ Kuri jye, ikizamini cyari cyoroshye, nkurikije uko nasubije, mfite icyizere ko nzabona uruhushya rw’agateganyo.”

Uwumukiza Benjamin w’imyaka 23 wo mu murenge wa Niboyi  Akarere ka Kicukiro nawe wari waje gukora yagize ati: “ Ku muntu witeguye neza, agasubiramo amategeko y’umuhanda neza, ikizamini nticyari gikomeye. N’ubwo bikomeye kuba wakwiha amanota, nzi neza ko nzatsinda.”

Umuyobozi ushinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wa mu muhanda Chief Superintendent of Police (CSP) Rafiki Mujiji, yishimiye uko ibizamini byagenze, akaba yashimiye abaje gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga  kuba bubahirije igihe, bakaza ku masaha yagenwe yo gukoreraho ibizamini.