Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali: Abapolisi 20 batangiye amahugurwa ku iperereza n’isesengura ry’ibyaha

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Ukwakira, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda (RNP) ku Kacyiru, mu Mujyi wa Kigali.  Abapolisi 20 b’u Rwanda batangiye amahugurwa ku iperereza n’isesengura ry’ibyaha azamara iminsi itanu.

Aya mahugurwa arimo gutangwa ku bufatanye na Polisi y’Igihugu ya Türkiye, agamije kongerera abapolisi ubumenyi n’ubushobozi mu bijyanye n’iperereza n’isesengura ry’ibyaha.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe amahugurwa, Commissioner of Police (CP) Barthelemy Rugwizangoga, wayatangije ku mugaragaro, yasabye abayitabiriye kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kungukira ku bumenyi n’ubunararibonye bw’abapolisi ba Türkiye bayatanga.



Yagize ati: “Mufite amahirwe yo kuganira n’impuguke zo muri Polisi ya Türkiye, mukungukira ku bumenyi n’ubunararibonye bwabo, ndetse namwe mukabasangiza ubunararibonye mufite. Turizera ko bazabasangiza ubumenyi n’ubunararibonye bw’ingirakamaro, nk’uko namwe muzagira amahirwe yo kubasangiza ibyo muzi.”

CP Rugwizangoga yavuze ko aya mahugurwa azazamura ubumenyi n’ubushobozi bw’abayitabiriye kandi akabafasha kunoza inshingano zabo za buri munsi.

Yakomeje agira ati: “Nta gushidikanya ko ubumenyi muzungukira muri aya mahugurwa buzabafasha mu kazi kanyu ka buri munsi. Ndabasaba kandi kuzasangiza bagenzi banyu ibyo muziga, kugira ngo ubumenyi muzaba mwungukiye muri aya mahugurwa bugire akamaro no ku bandi muri Polisi y’u Rwanda.”



Chief Inspector Fatih Biçakli wo muri Polisi y’Igihugu ya Türkiye, yavuze ko amahugurwa azaba agabanyijemo ibyiciro bibiri ayo bazigira mu ishuri ndetse n’ibikorwangiro, bishingiye ahanini ku bunararibonye bw’abayatanga.

Yagize ati: “Iwacu dufite ubunararibonye dushobora gusangiza abandi,” avuga ko aya mahugurwa ari amahirwe yo kungurana ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’inzego zombi za Polisi mu bijyanye n’iperereza n’isesengura ry’ibyaha.

Aya mahugurwa ari muri gahunda y’ubufatanye busanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi y’Igihugu ya Türkiye. Izi nzego zombi zasinyanye amasezerano y’ubufatanye “Memorandum of Understanding” (MoU) ku wa 28 Kanama 2015, i Ankara muri Türkiye, ashyiraho urwego rw’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo n’urw’amahugurwa n’iyongerabushobozi mu kazi ka Polisi.