Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Ukwakira, abandi banyatubari babiri bo mu mujyi wa Kigali batawe muri yombi kubera urusaku rwa nijoro rwumvikanaga mu tubari twabo no mu nkengero zatwo rwabuzaga abahatuye umudendezo wabo.
Abatawe muri yombi ni Misago Constantin wo mu kabari kazwi nka “Chez Venant” na Nsabe Arsene wo mu kabari ka “Cercle Sportif”, utu tubari twose tukaba turi mu karere ka Nyarugenge.
Uku gutabwa muri yombi kukaba kuri muri gahunda yo gushyira mu bikorwa itegeko n’amabwiriza y’umujyi wa Kigali abuza urusaku rwo mu nsengero, utubari n’inzu z’urubyiniro cyane cyane urwa nijoro.
Umuyobozi w’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, ku cyumweru yavuze ko kubafata biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingingo ya 600 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda n’ingingo ya 37 na 108 z’itegeko ngenga rigena uburyo bwo kurengera, kubungabnga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda.
Nyuma yo guta muri yombi abayobozi b’inzengero zitandukanye bakekwaho guteza urusaku rukabije mu nsengero zabo ACP Badege yagize ati:” Iki gikorwa cyo gufata abantu bateza urusaku rukabije, kije nyuma y’inama zitandukanye Polisi y’u Rwanda yagiranye n’abayobozi b’amadini n’amatorero ndetse n’abafite utubari, harimo iyabaye kuwa 17 Nzeri yari iyobowe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu aho abayobozi b’amadini n’amatorero basobanuriwe aya mategeko n’amabwiriza, bagasabwa kugabanya urusaku mu nsengero no mu tubari, no kubigira ibyabo aho guhanwa, ariko hari bamwe bari kubirengaho”.
Polisi y’u Rwanda ikaba isaba abayobozi b’insengero, ba nyir’utubari n’ahandi hantu ho kwidagadurira gukorera ibikorwa byabo ahabugenewe bagakora ibishoboka ku buryo ibikorwa byabo bitabangamira abatuye hafi y’insengero n’utubari badafite gahunda zimwe.
Insengero nazo zikaba zisabwa kugabanya urusaku igihe bari mu masengesho no gushyira ibikuta bifata amajwi mu nsengero zabo.
Kinyarwanda
English











