Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali: Abantu babiri bafatanwe amavuta yangiza uruhu

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Kamena Polisi y?u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu babiri bafashwe bagurisha amavuta yo kwisiga atemewe mu Rwanda inzego z?ubuzima zivuga ko abamo ibinyabutabire  byangiza uruhu. Ni amavuta azwi ku izina rya Mukologo.

Abafashwe ni Ufiteyezu Donatien w?imyaka 35 na Bizimana Oscar w?imyaka 30, berekaniwe ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera. Bafatiwe mu bikorwa bya Polisi tariki ya 01 Kamena ubwo Polisi yarimo kugenzura abacuruza ariya mavuta atemewe, bafatiwe mu Karere ka Kicukiro mu mirenge ya Gikondo na Kigarama.

Bariya bantu bombi kandi Polisi yabafatanye amacupa 1451 y'amoko y'amavuta atandukanye afite ako gaciro kangana 768,100.

Ufiteyezu Donatien, yavuze ko yashakaga gucuruza ayo yari asigaranye mu bubiko agahita arekeraho gucuruza ariya mavuta.

Ati? Ntabwo nari nzi ko gucuruza ariya mavuta binyuranye n?amategeko. Nayaguraga n?abantu bagenda bayacuruza mu nzira noneho nanjye nkayashyira muri butike nkayacuruza.Ubu nari nafashe icyemezo cyo gucuruza ayo nari nsigaranye mu iduka noneho nkabihagarika, ariko nagize ibyago abapolisi bamfata nkiyafite. ?

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Polisi y?u Rwanda itazahagarika ibikorwa byo gufata  abantu bacuruza ibicuruzwa bitemewe n?amategeko.

Ati? Hari abantu bazi neza ko gucuruza ibintu bihindura uruhu nk?amasabune n?amavuta yo kwisiga bitemewe n?amategeko kuko byangiza ubuzima bw?ubikoresha. Turashimira abo bantu kuko baduha amakuru abacuruza ibyo bintu tukabafata.?

Hari amoko atemewe mu Rwanda agera ku 1,342 y?amavuta yo kwisiga arimo ibinyabutabire byangiza uruhuru bikaba byagira ingaruka ku buzima bw?uyisize. Ishami ry?umuryango w?abibumbye ryita ku busima(OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n?umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura. 

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda yavuze ko ibicuruzwa bitemewe binyuzwa mu nzira zitemewe bikinjizwa mu Rwanda mu buryo bwa magendu akenshi ababyinjiza bagenda bazana utuntu dukeya bakaduha abana bakatwinjiza mu gihugu bakanabicuruza.

CP Kabera yakomeje aburira abakoresha ayo mayeri ko byamenyekanye biturutse ku mikoranire ya Polisi n?abaturage mu guhanahana amakuru.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko   Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti;  ibintu bihumanya;  ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.