Polisi y’u Rwanda yibukije abamotari ko gukoresha ikoranabuhanga mu kazi kabo bizakemura byinshi mu bibazo bahurana nabyo birimo kubonera ibyangombwa ku gihe, gukorera mu kajagari n’ibindi.
Mu nama yahuje abamotari bo mu mujyi wa Kigali, ubuyobozi bwa Polisi ndetse n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ubwikorezi mu Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Mutarama, abamotari bagaragarijwe akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga mu mwuga wabo.
Abamotari babwiwe ko nibakorana n’ibigo bishyira ikoranabuhanga mu mitwarire y’abantu kuri moto bizaca ikibazo cy’ubujura, gutinda kubona ibyangombwa, akajagari n’ibindi bibazo bibangamira abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto.
Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye yavuze ko ikoranabuhanga ari umuti ushobora gukemura bimwe mu bibazo abamotari bafataga nk’akarande.
Ati “Uramutse ukoresheje ikoranabuhanga mu mwuga wawe biroroshye gukemura ikibazo wahura nacyo kuko imyirondoro yawe n’iya moto yawe iba ibitswe neza ku buryo ikibazo wagira cyahita kigaragara aho waba uri hose.”
Ibigo Yego moto na Pascal Moto nibyo byemerewe kubarura moto na banyirazo kugira ngo zishyirwemo iri koranabuhanga.
Ikindi iyi gahunda izakemura n’ikibazo cy’imikorere y’akajagari igaragara mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto aho ngo usanga buri wese ufite moto yiyita umumotari kandi adafite ibyangombwa bimwemerera gukora ako kazi.
DIGP Namuhoranye yabijeje ko ikoranabuhanga rizafasha mu gukemura icyo kibazo kuko hari n’abiyitirira umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bagambiriye gukora ibyaha.
Ati “Akajagari mu mikorere yanyu kazakemuka nimumara gushyira iri koranabuhanga muri moto zanyu, ku buryo babandi babiyitirira bakanga kuzuza ibisabwa ngo tunoze aka kazi bazajya ahabona bagafatwa kuko babahesha isura mbi kuko bakora binyuranyije n’amategeko.”
Abamotari babwiwe ko icyo basabwa ari ukwibaruza na moto bakoresha ku buryo bizajya byoroha kumenya aho iyo moto ikorera cyangwa aho yakoreye impanuka n’ibindi bishobora kuyibaho igihe cyose iri mu kazi.
Ibyangombwa biranga nyiri moto n’ibya moto akoresha, uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ndetse n’ubwishingizi bwayo nibyo bikenewe kugira ngo ibarura ryemerere moto kujyamo iri koranabuhanga rizafasha mu gutahura aho moto iherereye mu gihe yaba yibwe cyangwa uyitwaye yakoze amakosa atandukanye.
Kinyarwanda
English











