Polisi y'u Rwanda ikomeje ubukangurambaga mu bigo bitandukanye hahugurwa abakozi ku gukumira no kurwanya inkongi. Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Gashyantare aya mahugurwa yabereye mu ivuriro rya Carrefour riherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo ,aho hahuguwe abakozi 21. Hahuguwe abaganga, abafasha b'abaganga, abashinzwe amasuku n'abashinzwe umutekano bose bakorera muri iri vuriro.
Muri aya mahugurwa y'umunsi umwe basobanuriwe ibitera inkongi ,amoko y'inkongi n'ibigize inkongi. Baneretswe uko bahunga haramutse habaye inkongi ndetse banerekwa uko bakwitabara bazimya inkongi bakoresheje bimwe mu bikoresho harimo za kizimyamuriro n'uburingiti.
Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi,Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa agamije guha ubumenyi abantu batandukanye ku gukumira inkongi no kuyirwanya yabaye.
Yagize ati" Amahugurwa tubaha ahanini twibanda kubabwira icyateza inkongi y?umuriro, tukanabereka uko bakwitabara bagahunga ahabaye inkongi. Aba hano twaberetse uko bakoresha ibikoresho bizimya umuriro n'uko batabara abantu mu ivuriro haramutse habaye inkongi."
ACP Gatambira yakomeje avuga ko aba bakozi bo mu ivuriro rya Carrefour bahuguwe uko bakwirinda inkongi ituruka kuri gaze itekeshwa mu gikoni, banerekwa uko bakwitabara haramutse habaye inkongi.
Abaturage bakangurirwa guhamagara Polisi kuri telefoni: 111,112 cyangwa bagahamagara kuri 0788311224 Polisi ikabatabara.

Kinyarwanda
English











